Black Entertainment Television (BET), itegura ibihembo bikomeye ku isi bikitabirwa n’abahanzi
b’ibyamamare mu bihugu bitandukanye, iherutse gutangaza ko Diamond Platnumz
ari mu bahanzi bazitabira iri rushanwa aho azaba ahanganye n’abahanzi bakomeye
muri Afurika barimo Burna Boy
na Wizkid bombi bakomoka muri Nigeria.

Mu gihe BET Awards 2021 iteganijwe kuba tariki 27 Kamena
2021, muri Tanzania hari amakuru avuga ko itsinda ry’abantu benshi bafana Diamond bamaze kwemeza ko batamushyigikiye kuba yakwegukana iri rushanwa kubera kuba yari inshuti magara ya Perezida Pombe Magufuli uherutse kwitaba Imana abamushyikigiye (Diamond) bafata nk’uwari umunyagitugu.
Abari bashyigikiye Diamond kandi bakomeza batangaza ko Diamond ari
inshuti magara ya Paul Makonda wahoze ari Guverineri wa Dar-es-Salaam bashinja guhohotera itsinda ry’abantu bagize LGBT (Abatinganyi) bityo
ko ibi biri mu bibabaza agatsiko kari gashyigikiye Diamond Platnumz, ubu abagera ku
bihumbi 16 (16,000) bamaze gushyira umukono ku mpapuro zerekana ko badashyigikiye
uyu muhanzi nk’uko inkuru ya Nairobinews ibitangaza.

Inyandiko
y’itsinda ryari rishyigikiye Diamond iragira iti “Diamond Platnumz ni umuhanzi uzwi
cyane ku isi na Tanzaniya, ni inshuti magara ya Nyakwigendera John Magufuli wakoresheje icyamamare
mu miyoborere ye y’igitugu gikabije. Diamond
kandi ni inshuti
magara akaba n’umufatanyabikorwa wa Paul Makonda wahoze wari Guverineri wa Dar-es-Salaam watoteje ku mugaragaro kandi akanakandamiza
abaturage ba LGBTI (abatinganyi)".

Kuba kandi abayobozi
ba Tanzania batandukanye batishimirwa na benshi bari gushyigikira Diamond, biri mu
byatumye itsinda ryamukoreraga ubukangurambaga mu kumwamamaza hirya no hino kugira ngo
abashe gutorwa muri BET Awards, ribihagarika ngo yirwarize.