Ubwo
bwoba bwaturutse ku myigaragambyo yabaye ubwo Samia Suluhu Hassan yatorwaga,
abantu bakigaragambya abandi bakicwa aho byaje gutuma hafungwa benshi.
Nyuma
abantu bari bari mu myigaragambyo, baje kuyihagarika ariko bategereje umunsi w’ubwigenge
(Siku ya Uhuru) aho bagomba kwigaragambya mpaka bagiye mu biro bya Perezida
bakamuhagurutsa ku ntebe bakayimukuraho.
Kubera
izo mpungenge, Leta ya Tanzania yashyize abasirikare bose mu mihanda aho
biteguye kurwana na buri wese uzashaka kwigaragambya ndetse ko kuba haraswa
umuntu ari ibintu bisanzwe.
Umuyobozi
wa Police yavuze ko iyo myigaragambyo y’amahoro kandi ihoraho ngo yateguwe mu gihugu
cyose itemewe kuko batigeze bamenyesha Leta aho iyo myigaragambyo izabera n'igihe izabera ngo
bacungirwe umutekano.
Yavuze
ko iyo myigaragambyo yateguwe n’abantu bafite nimero zo mu mahanga abandi
bakoresha iz’imbere mu gihugu n’abakoresha amazina atari ayabo ku mbuga
nkoranyambaga.
Uretse ibyo byose, nta birori biteganyijwe uyu munsi hizihizwa ubwigenge ahubwo amafaranga yari gukoreshwa muri ibyo birori azajyanwa mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’abigaragambya bamagana amatora y’umukuru w’Igihugu.
Hatanzwe itegeko ry'uko nta muntu wemerewe kujya hanze uyu munsi kandi nta mpamvu ikomeye afite, nta muntu ukwiye gukurikirana imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, nta muntu wemerewe gushyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo,...
