Tanzania yashyizwe muri "Guma mu rugo"

Hanze - 09/12/2025 8:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Tanzania yashyizwe muri "Guma mu rugo"

Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo Tanzania yizihize umunsi w’ubwigenge, Abasirikare buzuye mu mijyi yose ya Tanzania ndetse n’indege mu kirere aho biteguye ko hashobora kuba imyigaragambyo ikaze dore ko hari abifuza kuvana Perezida ku butegetsi.

Ubwo bwoba bwaturutse ku myigaragambyo yabaye ubwo Samia Suluhu Hassan yatorwaga, abantu bakigaragambya abandi bakicwa aho byaje gutuma hafungwa benshi.

Nyuma abantu bari bari mu myigaragambyo, baje kuyihagarika ariko bategereje umunsi w’ubwigenge (Siku ya Uhuru) aho bagomba kwigaragambya mpaka bagiye mu biro bya Perezida bakamuhagurutsa ku ntebe bakayimukuraho.

Kubera izo mpungenge, Leta ya Tanzania yashyize abasirikare bose mu mihanda aho biteguye kurwana na buri wese uzashaka kwigaragambya ndetse ko kuba haraswa umuntu ari ibintu bisanzwe.

Umuyobozi wa Police yavuze ko iyo myigaragambyo y’amahoro kandi ihoraho ngo yateguwe mu gihugu cyose itemewe kuko batigeze bamenyesha Leta aho iyo myigaragambyo izabera n'igihe izabera ngo bacungirwe umutekano.

Yavuze ko iyo myigaragambyo yateguwe n’abantu bafite nimero zo mu mahanga abandi bakoresha iz’imbere mu gihugu n’abakoresha amazina atari ayabo ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse ibyo byose, nta birori biteganyijwe uyu munsi hizihizwa ubwigenge ahubwo amafaranga yari gukoreshwa muri ibyo birori azajyanwa mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’abigaragambya bamagana amatora y’umukuru w’Igihugu.

Hatanzwe itegeko ry'uko nta muntu wemerewe kujya hanze uyu munsi kandi nta mpamvu ikomeye afite, nta muntu ukwiye gukurikirana imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, nta muntu wemerewe gushyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo,...



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...