Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, Tanasha yagarutse ku buryo abanyamakuru ba none babaza
ibibazo wumva bisa nk’ibifatika ariko bajya gutangaza inkuru bagashyira hanze
ibidafite aho bihuriye.
Ati: "Abanyamakuru
bamwe nta kinyabupfura bagira, urugero abanyamakuru bo muri Tanzania baranyandikiye
ubundi bakampamagara buri munsi ngo mbahe ikiganiro. Nyuma nkabaha ikiganiro ngira ngo
batavuga ngo ndi nyamwigendaho cyangwa ndirata."
Arakomeza ati: "Nyuma bakampa ibibazo ukabona rwose babaza ibibazo bifite aho
biganisha kandi bijyanye n’ubuhanzi, bamwe bo bambaza igihe filime izagira hanze, umuziki wanjye bakabaza n'ibindi."
Asoza
agira ati:"Ariko ugasanga bya bindi bizima babikuyemo bafahe ibidafatika, ibyo
njye mbona nk'agasuzuguro no kwikunda. Ugasanga bagize ibintu byacitse, byagiye
binatuma ngabanya ibiganiro ntanga."
Tanasha
yavuze ko atangaje ibi kuko abona agasuzuguro kamaze kuba kenshi aho abanyamakuru benshi basigaye batangaza ibintu bidashinga. Ibi kandi abivuze mu
gihe nta minsi yari ishize avuga ko abahanzi bagura ibihembo nta gaciro bihesha ndetse
n'ababigurisha bakwiye gukorwa n'isoni.Tanasha Donna asanga ibyo umunyamakuru yaganiye n'uwo bakoranye ikiganiro akwiye kubishyira hanze byose ntiyirebeho we ubwe
Hari haciyeho iminsi mbarwa atangaje ko adashobora kugura ibihembo nk'uko bikorwa na benshi mu bahanzi kuko asanga ntacyo byongera ku muziki we nta gaciro bihesha ubikora