Tanasha Donna yatangaje ko agasuzuguro kamaze kuba kenshi mu itangazamakuru

Hanze - 05/09/2022 12:04 PM
Share:
Tanasha Donna yatangaje ko agasuzuguro kamaze kuba kenshi mu itangazamakuru

Umuhanzikazi n’umunyamideli Tanasha Donna yavuze ko bimwe mu bitangazamakuru n’abanyamakuru ba none bafite ikibazo mu mikorere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tanasha yagarutse ku buryo abanyamakuru ba none babaza ibibazo wumva bisa nk’ibifatika ariko bajya gutangaza inkuru bagashyira hanze ibidafite aho bihuriye.

Ati: "Abanyamakuru bamwe nta kinyabupfura bagira, urugero abanyamakuru bo muri Tanzania baranyandikiye ubundi bakampamagara buri munsi ngo mbahe ikiganiro. Nyuma nkabaha ikiganiro ngira ngo batavuga ngo ndi nyamwigendaho cyangwa ndirata."

Arakomeza ati: "Nyuma bakampa ibibazo ukabona rwose babaza ibibazo bifite aho biganisha kandi bijyanye n’ubuhanzi, bamwe bo bambaza igihe filime izagira hanze, umuziki wanjye bakabaza n'ibindi."

Asoza agira ati:"Ariko ugasanga bya bindi bizima babikuyemo bafahe ibidafatika, ibyo njye mbona nk'agasuzuguro no kwikunda. Ugasanga bagize ibintu byacitse, byagiye binatuma ngabanya ibiganiro ntanga."

Tanasha yavuze ko atangaje ibi kuko abona agasuzuguro kamaze kuba kenshi aho abanyamakuru benshi basigaye batangaza ibintu bidashinga. Ibi kandi abivuze mu gihe nta minsi yari ishize avuga ko abahanzi bagura ibihembo nta gaciro bihesha ndetse n'ababigurisha bakwiye gukorwa n'isoni.Tanasha Donna asanga ibyo umunyamakuru yaganiye n'uwo bakoranye ikiganiro akwiye kubishyira hanze byose ntiyirebeho we ubweHari haciyeho iminsi mbarwa atangaje ko adashobora kugura ibihembo nk'uko bikorwa na benshi mu bahanzi kuko asanga ntacyo byongera ku muziki we nta gaciro bihesha ubikora


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...