Ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwahembye abakinnyi bahize abandi muri Nzeri 2025 muri Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore.
Igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Nzeri muri Rayon Sports, cyahawe Umurundi Tambwe Gloire Ngongo ahigitse Ndikumana Asman na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange'. Tambwe ukina mu kibuga hagati afasha abasatira, yakinnye imikino 4, atsinda ibitego bibiri n'imupira ibiri yabyaye ibitego.
Tambwe yagize ati: "Mu by'ukuri ndishimye cyane ku bw'iki gihembo ntwaye, si ubwa nyuma kuko ngiye gukora cyane kugira ngo n'icy'ubutaha nkegukane".
Tambwe yahumurije aba-Rayon ko bagiye kwitwara neza ndetse bakegukana Igikombe cya Shampiyona. Ati: "Ndatekereza ko bigiye kugenda neza, kuko turi ikipe ikomeye, intego ni ugutwara Igikombe cya Shampiyona kandi ni yo ntego nyayo yacu."
Tambwe Gloire, umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Nzeri 2025 muri Rayon Sports
Gikundiro Scholastique yahize bagenzi be barimo, Angelique Umuhoza n'Umunyezamu Angeline Ndakimana, aho uyu mwana w'umukobwa mu mukino ine yakinnye muri Nzeri irimo CBE WFC (Ethiopia) Top Girls (Burundi), Kampala Queens (Uganda) na JKT Queens (Tanzania) yafashije Rayon Sports WFC gutsinda ndetse agatsinda igitego kimwe (1) n'umupira umwe wavuyemo ikindi muri CECAFA Women's Champions League.
Nyuma yo gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Nzeri 2025 muri Rayon Sports WFC, Gikundiro Scholastique yagize ati: "Ndishimye ku bw'iki gihembo, tugiye gutangira Shampiyona hari byinshi birenze muzagenda mubona birimo gutwara ibikombe. Ndashimira abafana bacu kuko baradushyigikira cyane."
SKOL imaze imyaka 10 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports no kuva Ikipe y'Abagore yashingwa mu 2022.
Gikundiro Scholastique ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Nzeri 2025 mu Bagore
Tambwe yahigitse Nshimiyimana Emmanuel na Ndikumana Asman
Rwaka Claude n'Umuyobozi wa Rayon Sports y'abagore Uwimana Jeanine bashyikirije igihembo Gikundiro
REBA AMASHUSHO UBWO HAHEMBWAGA ABAKINNYI BA RAYON SPORTS BITWAYE NEZA MURI NEZA