Taliki ya 7 Kamena mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Utuntu nutundi - 07/06/2018 11:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Taliki ya 7 Kamena  mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Taliki ya 7 kamena 1994 , Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze amezi 2 iri gushyirwa mu bikorwa abatutsi benshi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari nako ingabo za RPA Inkotanyi zigerageza kubarokora .

07 Kamena 1994 :Ingabo za Guverinoma y’u Rwanda zahanganye n’iza RPA Inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

07 Kamena 1994: Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand amaze kubona ko Leta yateraga inkunga irimo kugenda itsindwa urugamba yafashe iya mbere mu gusaba ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye LONI zoherezwa mu Rwanda ko zakongerwa anemeza ko igihugu cye kizatanga ibikoresho bizafasha izi ngabo mu mirimo yitaga iyo kubungabunga amahoro. Mbere y'aho ho umunsi umwe ni ukuvuga taliki ya 6 Kamena 1994, Interahamwe zishe abatutsi hirya no hino mu gihugu ku bwinshi.

Taliki ya 06 Kamena 1994 :Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali naho abasaga 80 bicirwa muri Koleji Saint-André i Kigali/Nyamirambo.

Taliki ya 06 Kamena 1994: Interahamwe ziyobowe na Yusuf Munyakazi zatsembye Abatutsi bari bihishe i Kamembe (Cyangugu)

Kugeza taliki ya 4 Nyakanga buri  mwaka, u Rwanda n’inshuti zarwo baracyari mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 24 ishize.

Src: CNLG


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...