Taikuni yashinje Dj Lenzo kumunywesha urumogi asobanura intandaro y’ibyo kwiyahura

Imyidagaduro - 10/09/2026 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Taikuni yashinje Dj Lenzo kumunywesha urumogi asobanura intandaro y’ibyo kwiyahura

Taikuni Ndahiro wamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, aburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bibiri acyekwaho birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ndetse no kwigomeka ku nzego za Leta.

Yaburanye none ku wa 10 Nzeri 2026 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye avuga ko yatangiye kunywa urumogi mu mwaka ushize ariko muri Mata uyu mwaka atangira kugerageza kuruhagarika nyuma y’uko agiriwe inama n’umuvugizi wa RIB.

Mu rugendo rwo kuruhagarika, yasobanuye ko yahuye n’imbogamizi z’uko Dj Lenzo yajyaga aruzana mu rugo akaruhanywera bityo nawe agatima kakanga kwihanganira uwo mwotsi akongera agasomaho.

Nyuma y’igihe, ni bwo yaje gushwana na Dj Lenzo babanaga n’uko aramwirukana ariko habanza kuzamo inzego z’ibanze kuko ubwumvikane bwa babiri bwari bwanze guhura n’uko baha itariki Dj Lenzo agomba kuvira mu nzu akajya kwicumbikira.

Itariki yo kugenda igeze, Taikuni avuga ko yabonye ko nta gahunda yo kugenda afite nuko yikingirana mu cyumba atwika impapuro ngo amukange agende ariko Dj Lenzo ahamagara inzego z’umutekano aho yacyekaga ko agiye kwiyahura yitwikiye mu nzu.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, zasanze Taikuni yikingiranye bamusaba gukingura ariko babonye imyitwarire yari afite babona atari gusa, bamubwira ko agomba kwambara amapingu bakamutwara ariko Taikuni aranga arinangira.

Nyuma yo kwanga, ni bwo habaye imvururu bigera ubwo Taikuni azitura imbwa ngo ijye kurya abo bashinzwe umutekano biza kurangira bahise bamutwara.

Mu kumupima ibiyobyabwenge, basanze afite ikigero kiri hejuru ya 206 bituma aba umwe mu byamamare byasanzwemo urugero ruri hejuru cyane rw’ibiyobyabwenge by'umwihariko urumogi.

Nyuma yo gusobanura uko byagenze, Taikuni yasabye ko yajyanwa muri Rehab akitekerezaho kuko ibyaha acyekwaho nta kirengeje imyaka ibiri y’igihano.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...