T-Pain yajyanye mu nkiko sosiyete ya Akon ayishinja kumwambura $489,047

Imyidagaduro - 10/09/2026 6:29 AM
Share:

Umwanditsi:

T-Pain yajyanye mu nkiko sosiyete ya Akon ayishinja kumwambura $489,047

Umuhanzi akaba n’umuraperi w’Umunyamerika, Faheem Najm uzwi nka T-Pain, yajyanye mu nkiko sosiyete Konvict Entertainment ya Akon, ayishinja kutamwishyura $489,047 aya mafaranga afitanye isano n’umuziki we, arimo ayo yagombaga guhabwa mu gihe indirimbo ze zagurishijwe cyangwa zikabyara amafaranga.

T-Pain yareze Konvict Entertainment mu Rukiko Rukuru rwa Fulton County muri Leta ya Georgia, ku wa 4 Nzeri 2026, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.

Uru rubanza rushya rushingiye ku mafaranga angana na miliyoni $1.3, Konvict Entertainment bivugwa ko yakiriye muri Werurwe 2026, avuye ku kigo gikwirakwiza umuziki, bitewe n’ibicuruzwa by’umuziki wa T-Pain byagurishijwe mu gice cya kabiri cya 2025.

T-Pain avuga ko amasezerano yagiranye na Konvict Entertainment mu 2005 yamuhaga uburenganzira bwo kubona 75% by’amafaranga asigara nyuma y’ibindi byishyuwe, Konvict yakira avuye ku bigo bikwirakwiza umuziki we.

Nk’uko bigaragara mu kirego, Konvict Entertainment yishyuye T-Pain $489,047 muri Kamena 2026, ariko uyu muhanzi avuga ko ayo mafaranga yari kimwe cya kabiri gusa cy’ayo yagombaga guhabwa.

T-Pain avuga ko igice gisigaye cy’amafaranga cyoherejwe muri BuVision, sosiyete ifitanye isano na Konvict Entertainment ariko itarezwe muri uru rubanza.

Uyu muhanzi avuga ko abamuhagarariye basabwe gukurikirana ayo mafaranga muri BuVision, ariko imbaraga zabo ntacyo zagezeho kuko ayo mafaranga atigeze yishyurwa.

T-Pain kandi ashinja Konvict Entertainment kurenga ku masezerano y’umwimerere yagiranye nayo ndetse no ku bwumvikane bari bagiranye mu 2025 bwari bugamije gukemura amakimbirane yari hagati yabo.

Uru rubanza rushya rubaye intambara ya kabiri T-Pain agirana na Konvict Entertainment ku bijyanye n’amafaranga afitanye isano n’umuziki we.

Mu 2018, T-Pain yari yarareze Konvict Entertainment ayishinja kutamwishyura amafaranga yari afitanye isano n’umuziki we ndetse n’andi mafaranga.

Icyo gihe impande zombi zaje kumvikana mu 2025, Konvict Entertainment yemera kumuha $114,000, ariko idasobanura ko yemera amakosa yari yashinjwe.

T-Pain kandi yabwiye urukiko ko hari andi mafaranga afitanye isano n’umuziki we yagiye ahabwa n’ikigo gikwirakwiza umuziki mu buryo butaziguye, ajyanye n’umushinga witwa Freaknik: The Musical.

T-Pain yajyanye mu nkiko sosiyete ya Akon ayishinja kumwambura $489,047


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...