T Bless aganira na InyaRwanda.com, yahishuye ko amaze
igihe kitari gito yandikira Confy ndetse ngo anashaka uko bavugana mu rwego rwo
gushaka ko bakorana indirimbo. T bless aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Choco’. Mu
magambo ye Tbless yagize ati
“Njye maze igihe nandikira Confy musaba gukorana nawe
indirimbo kandi ni ikintu mfite kumutima wanjye kandi nzanakigeraho. Nabishatse
kuva kera ariko ntabwo nigeze nshika intege kuko nziko hari ubwo bizakunda
nkakorana nawe. Confy ni umuhanzi mwiza, ni umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi ni
umuhanzi ufite icyo ashaka kugeraho, mu by’ukuri rero kuba nakorana nawe byaba
ari byiza cyane kuko byamfasha kugeza ubutumwa bwanjye kubanyarwanda.
Ndashaka kugera kure muri muzika yanjye niyo mpamvu
nkubita hirya no hino kugira ngo mbe nagera ku ntego yanjye uyu munsi cyangwa
ejo, gusa nziko ntakinanira umutima ushaka. Uyu mwaka nzawukoramo ibishoboka
kandi ni intego nihaye ugitangira ".

Confy wasabwe na T bless gukorana indirimbo mu rwego rwo kumufasha
Tbless ni umuhanzi Nyarwanda ufite uburyo ashyiramo
imbaraga kugira ngo ibihangano bye bigere aho yifuza ko bigera. Kubwe ngo
gukorana n’uyu muhanzi umwe mubafatwa nk’abayoboye iki kiragano, byazatuma impano ye irushaho kujya aho yifuza
ko igera.
T bless wifuza gukorana indirimbo na Confy mu rwego rwo kuzamura urwego rwe rw'umuziki