Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Symphony Band yashyize
umukono ku masezerano y’imikoranire na Bruce Melodie kuri uyu wa Kane, tariki
ya 17 Ukuboza 2025.
Aya masezerano akubiyemo ingingo yihariye ivuga ko muri iki
gitaramo, iri tsinda rizacurangira Bruce Melodie gusa, bityo ntiryemerewe
gucurangira undi muhanzi uwo ari we wese, yaba mbere cyangwa nyuma ye muri icyo
gitaramo.
Symphony Band imaze igihe kinini ikorana bya hafi na Bruce
Melodie, cyane cyane mu bitaramo bitandukanye by’iserukiramuco n’imyidagaduro.
Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umubano wabo
wagiye ugaragara nk’uw’umwana n’umubyeyi, aho uyu muhanzi akunze kwiyambaza iri
tsinda mu bitaramo bye binini, by’umwihariko ibisoza umwaka.
Si mu Rwanda gusa, kuko Bruce Melodie yagiye ajyana Symphony
Band no mu bitaramo byo hanze y’igihugu, ibintu byatumye iri tsinda ryiyumvisha
neza indirimbo ze, rikazibyina no kuzikina mu buryo bujyanye n’icyerekezo cye
cy’umuziki.
Ibyo ni bimwe mu byatumye impande zombi zemeranya gushyira
umukono kuri aya masezerano yihariye.
Amakuru kandi avuga ko Bruce Melodie yamaze gutangira
imyiteguro yo kuzatarama muri iki gitaramo, aho aherutse no gusohora indirimbo
“Munyakazi”, iri mu ziri gufasha gushyushya abafana mbere y’iki gitaramo
cy’amateka azaba ahuriyemo na The Ben ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Symphony Band iri mu matsinda ya Band akunze kwifashishwa
cyane mu Rwanda, haba mu bitaramo bikomeye, mu mishinga y’indirimbo nshya
ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’umuziki.
Iri tsinda rigizwe na Niyontezeho Etienne, Mugisha Frank,
Irakora Fabrice, Mugengakamere Joachim (Producer) ndetse na Lukongo Ngoli
Taylor.
Uretse gucurangira abahanzi, Symphony Band ifite n’indirimbo zayo zirimo nka “Sober”, “My Day” yakoranye na Bwiza, “Vanilla”, “Ide” bakoranye na Alyn Sano n’izindi zigaragaza ubushobozi bwabo mu muziki.

Symphony Band yasinye amasezerano yihariye yo gucurangira
Bruce Melodie gusa mu gitaramo “The Nu-Year Groove” giteganyijwe ku wa 1
Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na The Ben

Mu rwego rwo gutanga umwihariko w’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”, Symphony Band yiyemeje gucurangira Bruce Melodie wenyine, ishimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’impande zombi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUNYAKAZI' YA BRUCE MELODIE
