Symphony Band yasinye amasezerano yo gucurangira Bruce Melodie gusa mu gitaramo “The Nu-Year Groove”

Imyidagaduro - 19/12/2025 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Symphony Band yasinye amasezerano yo gucurangira Bruce Melodie gusa mu gitaramo “The Nu-Year Groove”

Itsinda ry’abacuranzi bakomeye mu Rwanda, Symphony Band rizwi na benshi nka “Band y’Imana” ryashyize umukono ku masezerano yihariye azatuma rikorana gusa n’umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, mu gitaramo gikomeye “The Nu-Year Groove”, giteganyijwe kuzaba tariki ya 1 Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na The Ben.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Symphony Band yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bruce Melodie kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Aya masezerano akubiyemo ingingo yihariye ivuga ko muri iki gitaramo, iri tsinda rizacurangira Bruce Melodie gusa, bityo ntiryemerewe gucurangira undi muhanzi uwo ari we wese, yaba mbere cyangwa nyuma ye muri icyo gitaramo.

Symphony Band imaze igihe kinini ikorana bya hafi na Bruce Melodie, cyane cyane mu bitaramo bitandukanye by’iserukiramuco n’imyidagaduro.

Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umubano wabo wagiye ugaragara nk’uw’umwana n’umubyeyi, aho uyu muhanzi akunze kwiyambaza iri tsinda mu bitaramo bye binini, by’umwihariko ibisoza umwaka.

Si mu Rwanda gusa, kuko Bruce Melodie yagiye ajyana Symphony Band no mu bitaramo byo hanze y’igihugu, ibintu byatumye iri tsinda ryiyumvisha neza indirimbo ze, rikazibyina no kuzikina mu buryo bujyanye n’icyerekezo cye cy’umuziki.

Ibyo ni bimwe mu byatumye impande zombi zemeranya gushyira umukono kuri aya masezerano yihariye.

Amakuru kandi avuga ko Bruce Melodie yamaze gutangira imyiteguro yo kuzatarama muri iki gitaramo, aho aherutse no gusohora indirimbo “Munyakazi”, iri mu ziri gufasha gushyushya abafana mbere y’iki gitaramo cy’amateka azaba ahuriyemo na The Ben ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Symphony Band iri mu matsinda ya Band akunze kwifashishwa cyane mu Rwanda, haba mu bitaramo bikomeye, mu mishinga y’indirimbo nshya ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’umuziki.

Iri tsinda rigizwe na Niyontezeho Etienne, Mugisha Frank, Irakora Fabrice, Mugengakamere Joachim (Producer) ndetse na Lukongo Ngoli Taylor.

Uretse gucurangira abahanzi, Symphony Band ifite n’indirimbo zayo zirimo nka “Sober”, “My Day” yakoranye na Bwiza, “Vanilla”, “Ide” bakoranye na Alyn Sano n’izindi zigaragaza ubushobozi bwabo mu muziki.


Symphony Band yasinye amasezerano yihariye yo gucurangira Bruce Melodie gusa mu gitaramo “The Nu-Year Groove” giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na The Ben

Mu rwego rwo gutanga umwihariko w’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”, Symphony Band yiyemeje gucurangira Bruce Melodie wenyine, ishimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’impande zombi


Bruce Melodie akomeje imyiteguro y’igitaramo kizahuriramo na The Ben, nyuma y’uko Symphony Band isinyanye na we amasezerano yo kumuba hafi ku rubyiniro mu gitaramo cya mbere cy’umwaka wa 2026

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUNYAKAZI' YA BRUCE MELODIE

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BEBE' Y'ITSINDA SYMPHONY BAND


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...