Nk’uko byatangajwe n’abakobwa
be Alison na Frances, Sylvia yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, apfira mu mahoro.
Mu itangazo bashyize hanze bagize bati: “Mama yari umuntu ureba kure, wahaye amahirwe
urubyiruko rutandukanye yo kugaragaza impano zabo mu mikino n’ubugeni ku rwego
rwo hejuru.”
Bakomeje bavuga ko yari
afite ubushobozi budasanzwe bwo kubona impano zitaravumburwa, kandi akazihugura
ku buryo zihinduka indashyikirwa. Baati: “Yari azi uko ashyigikira buri munyeshuri,
kandi ni ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma ibihangano bya muzika n’ikinamico
muri iki gihe birushaho gutera imbere.”
Sylvia Young yashinze iri
shuri mu 1972, atangirira ku masomo ya nijoro mu gace ka East End mu mujyi wa
Londres. Iri shuri ryaje kwimukira i Marylebone, hanyuma riza kugezwa ahahoze
ari urusengero hafi ya Marble Arch, aho rikorera kugeza n’ubu.
Mu 2005, Sylvia Young
yahawe umudali w’ishimwe wa OBE (Order of the British Empire), naho mu 2022
yegukana igihembo cyihariye cya Olivier Award kubera uruhare rwe mu guteza
imbere impano mu by’ubugeni n’ikinamico.
Ishuri rye ryanyuzemo
ibyamamare bikomeye birimo Amy Winehouse, Rita Ora, Billie Piper, Dua Lipa, Tom
Fletcher wa McFly, Emma Bunton, Denise Van Outen, Leona Lewis, Daniel Kaluuya,
Layton Williams, Keeley Hawes, Gemma Collins, Lily Cole, na Lashana Lynch. Harimo
kandi Matt Willis wo muri Busted, Jesy Nelson na Leigh-Anne Pinnock ba Little
Mix, n’abaririmbyi ba All Saints barimo Melanie Blatt n'abavandimwe be Nicole na
Natalie Appleton.
Denise Van Outen, umwe mu
banyeshuri be, yavuze ko Sylvia ari we wamugiriye inama yamufashije kugera ku
ntsinzi, ati: “Ntukishingikirize ku kintu kimwe, gerageza byose kandi uzahora
ubona akazi.”
DJ Tony Blackburn we
yavuze ati: “Mbabajwe n’urupfu rwe. Ishuri rye ni ryo ryagize uruhare mu
gutangiza inzira z’ubuhanzi za benshi. Yari umugore mwiza, kandi nabaye mu
banyamahirwe babashije kumumenya. Azakumburwa cyane.”
Umunyamideli akaba
n’umukinnyi wa filime Sadie Frost yagize ati: “Yari umugore udasanzwe, ufite
umuryango udasanzwe n’umurage ukomeye. Tuzamwibuka iteka.”
Giovanna Fletcher,
umukinnyi n’umwanditsi w’ibitabo, yavuze ko ubuzima bwe butari kuba bumeze uko bumeze
ubu iyo hatabaho uruhare rwa Sylvia. Ati: “Yari umugore w’igihangange wubatse
umurage udasanzwe.”
Natalie Appleton yagize
ati: “Ibi biradukomereye cyane twebwe twagize amahirwe yo gukurira mu isi ye
idasanzwe. Twagize ibihe byiza bitazibagirana!”
Umunyamakuru wa
televiziyo na Radio, Kate Thornton, yagaragaje ko Sylvia “yari umuntu
w’ingirakamaro kuri benshi.”
Mu gusoza itangazo ryabo,
abakobwa ba Sylvia Young bavuze bati: “Asize umurage ukomeye w’abanyempano,
ishuri rikomeye ryitiriwe izina rye, n’umwanya utazibagirana mu mitima
y’abaturage. Hejuru ya byose, asize ishusho y’umukobwa wo muri East End wageze
ku nzozi ze abikesheje umurava n’imbaraga. Dukomeje gusangira urukundo rwe
n’umuryango mugari w’abanyeshuri, inshuti n’abavandimwe be. Mwese mwari ingenzi
cyane kuri we. Tuzamukumbura cyane.”