Ni mu mashusho yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sylvester Gardenzio Stallone wamenyekanye nka Rambo ari kumwe n'umuryango we (umugore we, abakobwa be ndetse n'umuvandimwe we) bagiye gusura papa Francis i Vatican.
Muri ayo mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Papa Francis umushumba wa Kiliziya gGatorika ku isi kuva mu mwaka wa 2013, yavuze ko yakuze akunda kureba filime zabaga zakinwe na Sylvester Gardenzio Stallone.
Ku rundi ruhande, Sylvester Gardenzio Stallone ashimira cyane Papa Francis wabahaye umwanya we yigomwe imirimo myinshi aba afite umunsi ku wundi akaza kubasuhuza akabasabira umugisha.
Sylvester Gardenzio Stallone wamenyekanye nka Rambo, ni izina yakuye kuri filime y'uruhererekane yitwa Rambo yakinwe kuva mu mwaka 1972 itunganwa ndetse inakinwa.
Iyi filime yaje kumenyekana ku isi hose ndetse abantu benshi mu ngeri zose barayikunda mu myaka myinshi yakinwe, bituma Sylvester Gardenzio Stallone ahita ayitirirwa kuri ubu akaba azwi nka Rambo.
Nyamara n'ubwo abantu bazi Sylvester Gardenzio Stallone akiri umusore, kuri ubu amaze kugira imyaka 77 akaba yaratangiye gukina film mu mwaka wa 1968.

Sylvester Gardenzio Stallone hamwe n'umugore we, abakobwa be, umuvandimwe we basuye Papa Francis i Vatican
Ubwo Sylvester Gardenzio Stallone yahuraga na Papa Francis yamubwiye ko yakuze akunda kureba filime ze
Umugore wa Sylvester Gardenzio Stallone yishimiye guhura na Papa Francis
Sylvester Gardenzio Stallone yamenyekanye cyane nka Rambo kubera filime yakinnye