Sweden: Prophet Ernest yateguye 'Dinner' idasanzwe izitabirwa n’abambaye umweru n'umukara

Imyidagaduro - 12/03/2026 10:42 AM
Share:
Sweden: Prophet Ernest yateguye 'Dinner' idasanzwe izitabirwa n’abambaye umweru n'umukara

Elayono Sweden iyoborwa na Prophet Ernest Nyirindekwe igiye umugoroba udasanzwe wo gusangira kw'abera "Dinner" uzitabirwa n'abambaye imyenda y'umweru n'umukara, ibintu bitamenyerewe mu biterane by'ivugabutumwa.

Iki giterane cyiswe "Soirée with Prophet Ernest Nyirindekwe" kizaba tariki ya 21 Werurwe 2026, kibere muri Suwede kuri Elite Hotel Marina Tower, Stockholm kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Abazitabira uyu musangiro basabwe kuzaza bambaye imyenda y’umweru n'umukara, kandi bakabimenyesha mbere ya tariki 17 Werurwe 2026.

Igiterane cy'abambaye umweru giheruka kuba kuwa 14 Gashyantare 2026 ubwo Prophet Ernest yari yasuye abakristo be babarizwa mu Bwongereza, bagahurira mu giterane yari yise "Meet and Greet". Yashimiye abitabiriye iki gikorwa cy’ubudasa cyabereye mu Bwongereza ku munsi w'abakundana uzwi nka St. Valentin. 

Umuhanuzi Ernest Nyirindekwe yagaragaje ko abitabiriye ibi birori bari bambaye neza cyane, ibintu byamushimishije, kandi ashimira Imana ko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bose bageze mu rugo amahoro. Ibihe byiza byaranze icyo gikorwa, bigiye kongera kuba muri Suwede.

Ni nyuma kandi y'ikindi giterane gikomeye kiri kubera mu Mujyi wa Brussel mu Bubiligi cyateguwe na Elayono Belgium mu gihe cy'iminsi itanu, “5 Days of Holy Spirit”. Cyatangiye kuva ku wa 11 Werurwe kikaba kizasozwa ku wa 15 Werurwe 2026. Kiba buri munsi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.

Prophet Ernest akomeje kubera umugisha amahanga binyuze mu ivugabutumwa rikora ku mitima y’abantu, rikabafasha kubohorwa no gukomera mu kwizera, mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Ubu, abakirisitu benshi bategereje cyane igiterane cye mu Bufaransa. Amaze gukora ivugabutumwa mu bihugu birimo u  Bubiligi, Ubwongereza na Sweden.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe wa Elayono Pentecostal Blessing Church, yabwiye inyaRwanda ko agiye gukora ikindi giterane gikomeye cyiswe “Injira mu gihe cyawe”, kizabera mu Mujyi wa Paris, mu Bufaransa.

Iki giterane cy’imbaturamugabo kizaba kuva ku wa 10 Nyakanga 2026 kugera ku wa 12 Nyakanga 2026. Ni iyogezabutumwa ritegerejwe na benshi mu batuye mu Burayi, rikaba ryitezweho guhindura imitima no gushimangira ukwizera kw’abakirisitu bitabiriye.

Prophet Ernest Nyirindekwe uri gukoreshwa n’Imana umurimo ukomeye ku mugabane w’uburayi, yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, arerwa n’amata y’Umwuka adafunguye.

Yatangiye ivugabutumwa mu 2007 nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi, impano yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe. Amaze imyaka 19 akorera Imana. Ni we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Ubwongereza n’u Bubiligi.

Mu rugendo rwe rw’umwuka, Prophet Ernest Nyirindekwe yagiye yigira ku bayobozi bakomeye mu by’umwuka, barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza, wamufashije gukura mu Mwuka no kumumenya neza mu murimo w’Imana, akamwitaho nk’umubyeyi mu Mwuka.

Ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no guca bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera. Avuga ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura imitima y’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho yabo ya buri munsi, bukabongerera imbaraga mu rugendo rwabo rw’umwuka.

Prophet Ernest avuga ko gukorera Imana mu rukundo no guca bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera

'Dinner' igiye kubera muri Suwede yateguwe na Prophet Ernest izitabirwa n'abambaye umweru n'umukara

Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukora 'Dinner' izitabirwa n'abambaye imyenda y'umweru n'umukara

Prophet Ernest ari mu myiteguro y'igiterane gikomeye azakorera mu Bufaransa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...