Super Eagles yakaniye umukino w’Amavubi

Imikino - 05/09/2025 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Super Eagles yakaniye umukino w’Amavubi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, William Trost-Ekong, yavuze ko ubu abakinnyi bari gutekereza umukino bazakinamo n’u Rwanda kurenza uko batekereza ku mukino bazakinamo na Africa y’Epfo.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yavuze ko batagomba gukora ikosa ryo kwibanda cyane ku mukino bazahuramo na Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo i Bloemfontein ku wa Kabiri, ahubwo ko biteguye guhura n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu i Uyo.

William Trost-Ekong yagize ati: “Utegura buri kintu gikorwa kimwe ku kindi. Ku wa Gatandatu dufite umukino n’u Rwanda, nitubona amanota atatu ni bwo tuzaba tuguye gutekereza kuri Afurika y’Epfo, u Rwanda ni rwo rwa mbere tugomba gutekerezaho.”

Nigeria kugeza ubu iracyari kure muri uru rugendo rw’amarushanwa kuko mu mikino ine ibanza nta n’umwe batsinze, gusa batsinze umukino wa Gatanu ubwo batsindaga u Rwanda. Ariko Ekong avuga ko ikipe yiyemeje gukura amanota yose mu mikino isigaye, yizeye ko byazabafasha kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Yongeyeho ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dusarure intsinzi mu mikino ine isigaye. Twizeye ko bizaba bihagije ngo tugereyo.”

Umukino Nigeria iheruka gukinamo n’u Rwanda i Kigali muri Werurwe niyo ntsinzi ya mbere Nigeria yabonye muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Kugeza ubu Nigeria ni iya kane mu itsinda C aho ifite amanota 6, ikaba izigamye igitego kimwe, naho u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota umunani.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...