Super Bowl LX: Bad Bunny yakoze igitaramo kirimo ubukwe bwa nyabwo, Trump aramunenga–AMAFOTO

Imyidagaduro - 09/02/2026 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Super Bowl LX: Bad Bunny yakoze igitaramo kirimo ubukwe bwa nyabwo, Trump aramunenga–AMAFOTO

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Bad Bunny, yanditse amateka avuguruye mu gitaramo cya Halftime Show cya Super Bowl LX cyabereye kuri Levi Stadium i Santa Clara muri California, aho yagaragaje umuco wa Puerto Rico, ndetse akanashyiramo ubukwe bwa nyabwo bwabereye imbere ya za miliyoni z’abari bakurikiranye.

Mu gihe abari bakurikiranye iki gitaramo bari biteze umuziki n’imbyino zidasanzwe, benshi batangajwe no kubona abageni nyabo binjira ku rubyiniro, bari kumwe n’umupasiteri n’itsinda ry’abacuranzi.

ABC News yemeje ko uwo mugabo n’umugore ari abashakanye nyabo, bari barasabye Bad Bunny ko yazitabira ubukwe bwabo, ariko umuhanzi akabahindurira igitekerezo, abemerera gukorera ubukwe bwabo ku rubyiniro rwa Super Bowl, mu gitaramo cye.

Abo bageni bari bambaye imyenda y’umweru gusa, ihuje n’iy’abandi bari ku rubyiniro. Nyuma y’amasengesho macye yavugiwe mu rurimi rw’Ikesipanyolo, abo bageni basomanye bishimira uwo mwanya w’amateka, maze urubyiniro barwegurira Lady Gaga, waririmbye indirimbo “Die with a Smile” mu njyana irimo umwimerere wa ‘Salsa’.

Iki gitaramo cyose cyari cyubakiye ku kwishimira umuco wa Puerto Rico, aho Bad Bunny yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Tití Me Preguntó”, “BAILE INoLVIDABLE”, “Nuevayol”,” na “DtMF”, aho yasoreje ku bishashi by’umuriro (fireworks).

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy ntiyari wenyine ku rubyiniro, kuko yafashijwe n’ibyamamare bikomeye birimo Ricky Martin, Cardi B, Lady Gaga, Jessica Alba, Pedro Pascal na Alix Earle, ibintu byatumye iki gitaramo kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Iki gitaramo cyafashwe nk’igihe cy’amateka ku muziki w’Ikesipanyolo, by’umwihariko ku bahanzi bo muri Puerto Rico.

Bad Bunny aherutse kwandika amateka muri Grammy Awards, aho album ye “Debí Tirar Más Fotos” yabaye iya mbere iri mu rurimi rw’Ikesipanyolo yegukanye igihembo cya Album of the Year.

Mu ijambo yavuze ku rubyiniro rwa Super Bowl, Bad Bunny yatanze ubutumwa bw’ubumwe, yagura igitekerezo cya “God bless America” akivuga ku migabane yose ya Amerika, atangira muri Chile, Argentina kugeza muri Canada, agaragaza amabendera y’ibihugu birenga 20 byo muri Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Yari ahagaze iruhande rw’ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’irya Puerto Rico, yerekana umupira wanditseho amagambo agira ati: “Together we are America” (Twese hamwe turi Amerika).

Nubwo iki gitaramo cyishimiwe cyane n’abafana, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakinenza.

Trump utitabiriye Super Bowl ahubwo wari mu birori byo kurebera hamwe muri Florida, yavuze ko iki gitaramo ari “igisebo ku gihugu”.

Yanditse ku rubuga rwe Truth Social ati “Nta n’umwe usobanukiwe amagambo aririmbwa n’uyu muntu”, anenga n’imbyino avuga ko “ziteye ishozi”, cyane cyane ku bana barebye iki gitaramo.

Si ubwa mbere Trump anenga Bad Bunny, kuko yigeze no kuvuga ko ari “umuhanzi utari ukwiye guhabwa Halftime Show”.

Ibi binyuranye n’ibyo Bad Bunny aherutse gutangaza muri Grammy Awards, aho mu kwakira igihembo cya Best Música Urbana Album, yavuze amagambo akomeye agira ati: “ICE out!”, anenga ibikorwa bya Immigration and Customs Enforcement (ICE) mu gufata abimukira.

Yongeyeho ati: “Ntabwo turi ibisimba, si inyamaswa, si abanyamahanga. Turi abantu kandi turi Abanyamerika.”

Nubwo hari impaka n’abanenga, igitaramo cya Bad Bunny cyishimiwe cyane muri Puerto Rico, muri California no hirya no hino ku isi, aho imbuga nkoranyambaga zuzuye ubutumwa bushima ubuhanzi, ubutumwa n’umwimerere wihariye yagaragaje.

Nyuma y’iki gitaramo, umukino warangiye Seattle Seahawks itsinze New England Patriots amanota 29 kuri 13, begukana igikombe cya Super Bowl LX.

Ubukwe bwa nyabwo bwabereye ku rubyiniro mu gihe Bad Bunny yari ari gutaramira abafana mu gitaramo cya Halftime Show cya Super Bowl LX


Umuhanzi w’icyamamare Bad Bunny ari ku rubyiniro ataramira imbaga y’abafana mu gitaramo cya Halftime Show cya Super Bowl LX, cyabaye ku wa 8 Gashyantare 2026, i Santa Clara muri California


Bad Bunny ataramira imbaga y’abafana mu gitaramo cya Apple Music Super Bowl LX Halftime Show, cyabereye ku wa 8 Gashyantare 2026 i Santa Clara muri California

Umuhanzi w’Umunya–Puerto Rico, Bad Bunny, ataramira abafana mu gitaramo cya Apple Music Halftime Show cya Super Bowl LX, mu mukino wahuje New England Patriots na Seattle Seahawks wabereye kuri Levi’s Stadium i Santa Clara, muri California

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYAGENZE BAD BUNNY MURI SUPER BOWL LX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...