Uyu mukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi kuko aya makipe yombi yo mu Ntara y’Iburasirazuba yari afite inyota yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Sunrise FC yabigezeho ibifashijwemo na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Kalu Daniel Ikpo, watsinze ibitego bibiri, mu gihe Etoile de l’Est yatsindiwe na Joel Emmanuel.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Visi Perezida wa FERWAFA, Mugisha Richard.
Sunrise FC yari imaze imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri, yasoje imikino ya kamarampaka iyoboye urutonde n’amanota 13, ihabwa miliyoni 25 Frw nk’ikipe yabaye iya mbere.
Umutoza wa Sunrise FC, Munyeshema Gaspard, yavuze ko gutsinda uyu mukino byasabye imyiteguro idasanzwe nyuma yo gutsindwa umukino ubanza.
Yagize ati: “Etoile de l’Est yaradutsinze mu mukino ubanza, twahise dufata umwanya wo kwitekerezaho kandi umusaruro uvuyemo murawubonye. Nari niteguye mu nguni zose ndetse nari mbizi ko Etoile de l’Est yaje mu mukino ifite icyizere cy’uko iturusha imbaraga, ngira ngo ni na byo byayikozeho.”
Abajijwe niba azakomeza gutoza Sunrise FC muri BK Pro League, yavuze ko bizaterwa n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ati: “Amasezerano yanjye yarangiye, byose biraterwa n’ubushake bw’abayobozi ba Sunrise FC. Nibanyegera tukaganira nzayigumamo. Ndi umukozi ndetse ngize andi mahirwe nagenda kuko ni ubuzima.”
Uretse Sunrise FC, na Unity FC yazamutse mu cyiciro cya mbere ku nshuro yayo ya mbere mu mateka yayo.




Byari ibishimo bikomeye kuri Sunrise FC ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
DORE VIDEO Y'AMATEKA, MUBICU YOGEJE IGITEGO CYA SUNRISE, ABAFANA BAMUKOMEYE AMASHYI
