Sunny yasohoye indirimbo ‘Kungola’ yakoranye na Bruce Melodie, yanditswe n’abantu babiri-YUMVE

Imyidagaduro - 30/04/2019 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Sunny yasohoye indirimbo ‘Kungola’ yakoranye na Bruce Melodie, yanditswe n’abantu babiri-YUMVE

Umuhanzikazi Nyarwanda Ingabire Sunlight Dorcasie [Sunny] yashyize ahagaragara indirimbo nshya “Kungola " yakoranye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie. Ni indirimbo yanditswe na Danny Vumbi afatanyije n’umuhanzi Mico The Best.

Sunny ni umukobwa w’umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli wamaze igihe kinini abarizwa mu gihugu cya Thailand. Aherutse gushyira  hanze indirimbo nshya yise ‘Katika’ yakoranye n’umunyamuziki wo muri Kenya witwa Bandanah.

Indirimbo “Kungola " ya Sunny na Bruce Melodie yasohotse mu ijoro ry’uyu wa  Mbere tariki 29 Mata 2019. Igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasengo 4’, bayiririmbye mu rurimi rw’ Ikinyarwanda bavangamo n’Icyongereza.

Sunny yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yashowemo amafaranga menshi ‘byerekana ko kugira ngo ukore muzika mu Rwanda bisaba kuba ufite amafaranga menshi’. Yavuze ko yakozwe hishyuwe aba-‘producers’ babiri kandi ko byatanze umusaruro. 

Yavuze ko muri iyi ndirimbo banyujijemo ubutumwa bw’umugore n’umugabo bashakanye bakundana ariko nyuma hakavuka amakimbirane bakitana bamwana, buri wese avuga ko undi amugola.

Yagize ati “…Iyi ndirimbo ni y'abantu bashakanye bakundana ariko nyuma hagatangira kuvuka umwiryane mu muryango umugore n'umugabo bitana bamwana ku makosa yabo ari naho bahera bavuga ngo ibuka turi muri Congo na Tanzania ndetse na Lagos ibintu ari uburyohe none ubu uri ‘Kungola’.

Yakomeje ati “..Mbese n'umugore n'umugabo bari guterana amagambo bibukiranya ibyiza bagezeho n'ubwo bugarijwe n'intonganya. Iyi ndirimbo igaragaza intonganya ziba mu miryango yabashakanya aho buri wese aba yigira miseke igoroye ashinja mugenzi we ko ariwe kibazo,"

Yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo agiye gukomeza gukoraho. Amashusho yayo agomba kuba yasohotse muri iki cyumweru.

Sunny na Bruce Melodie bashyize ahagaragara indirimbo "Kungola".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUNGOLA' YA SUNNY NA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...