Kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025
ikipe igizwe n’abahoze bakinira Amavubi "FAPA" yakinnye umukino wa nyuma mu
Irushanwa ryo Kwibuka Jesoide yakorewe Abatutsi mu 1994, bakina na Olympics FC,
irushanwa ryateguwe n’abakunzi b’imikino bo mu karere ka Kamonyi
rigamije kwibuka Abasiporotifu bo muri ako karere bishiwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Ni umukino watangiye Olympic Sporting Club yatakana imbaraga zidasanzwe ariko ubwugarizi bwa FAPA bwari burimo Rucogoza Aimable na Yahaya Serubungo butangira buhuzagurika kuko ku munota wa mbere n’amasegonda 49 Olympic SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mukundabantu Jean De Dieu.
Ku munota wa 10 FAPA yabonye coup franc ikomeye nyuma y’ikosa ryakorewe Ismi Kagabo ubwo yageragezaga kwinjira mu rubuga rw’amahina. Coup franc yatewe na Niyonshuti God ariko umupira ujya muri koruneli. Koruneli yatewe na Sibo Abdul maze Sugira Ernest ateye umutwe umuzamu arawufata.
Ku munota wa 17 Niyonshuti God yatanze umupira mwiza kwa Sugira Erneste imbere y’izamu rya Olympics FC ariko Sugira ananirwa kwakira umupira neza. Ku munota wa 27 icyizere cya FAPA cyatangiye kuyoyoka nyuma y’uko Olympic FC yazamukanye umupira maze Sewabeza Jean Baptiste awutera neza mu izamu rya Bakame aba atsizne igitego cya kabiri cya Olympics FC.
Ku munota wa 33 Niyonshuti God yazamuye umupira mwiza ashakisha Sugira Ernest maze nawe ntiyamutenguha arekura umutwe ukomeye mu izamu aba abonye igitego cya mbere cya FAPA maze FAPA iba itangiye kugabanya umwenda w’ibitego. Ku munota wa 36 FAPA yakoze impinduka maze Muhayimana Theo asimbura Karim kamanzi.
Ku munota wa 40 Niyonshuti God Evra yateye ishoti rikomeye aba atsinze igitego cya kabiri cya FAPA maze amakipe yombi atangira gukina anganya ibitego 2-2. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka ku ruhande rwa FAPA aho umunyezamu Ndoli Jean Claude yinjiye mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Eric Bakame. Ku munota wa 60 FAPA yabonye coup franc yatewe neza na Ismi Kagabo ariko ku mahirwe macye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Amakipe yombi yagumye gukinana imbaraga zidasanzwe atanguranwa gutsinda igitego cya gatatu ariko biguma kugorana.
Ikipe ya Olympic SC yagumye gukinana imbaraga zidasanzwe ariko umunyezamu wa FAPA Ndoli Jean Claude akora akazi gakomeye kuko yakuyemo imipira ibiri benshi bari batangiye gutekereza ko yari kuvamo ibitego. Ku munota wa 83 Sugira Ernest yongeye kugerageza umutwe mwiza ariko umupira unyura ku ruhande.
Umukino warinze urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2 maze biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana igikombe. Penaliti zarangiye Olympic SC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda penaliti enye kuri eshatu za FAPA. Sugira Ernest na Hakundukize Adolphe nibo barase penaliti za FAPA.
Olympic FC yegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Byari ibyishimo mu karere ka Kamonyi
Byari ibicika mu mukino wa nyuma wahuje FAPA na Ruyenzi Olympic FC
Ndoli Jean Claude na bagenzi be mu Banyabigwi bari bitabiriye umukino wa nyuma wo Kwibuka
Eric Murangwa Eugene uhagarariye FAPA yari yitabiriye umukino
Abasiporotifu banyuranye bahamya ko siporo yarokoye ubuzima bwa benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Olympic FC nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Abakinnyi ba FAPA ubwo bari bari gufata ifoto y;'urwibutso
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Olympic FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa FAPA
AMAFOTO: Jonathan Hazzard