Sugira Ernest yahakanye ibyo gusezera mu Amavubi anavuga igihe azabonera indi kipe

Imikino - 14/10/2023 4:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Sugira Ernest yahakanye ibyo gusezera mu Amavubi anavuga igihe azabonera indi kipe

Rutahizamu Sugira Ernest w'umushomeri yavuze ko atigeze asezera mu Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ndetse anatangaza igihe azabonera indi kipe nshya.

Muri ba rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa harimo Sugira Ernest. Uyu mukinnyi w'igihagararo yatangiye gukinira u Rwanda muri 2013 ku mukino Amavubi yari yakiriyemo Benin.

Bimwe mu bitego yatsinze bitazibagirana harimo icyo yatsinze mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo ndetse n'icyo yatsinze muri 2021 nanone mu mikino ya CHAN ubwo Amavubi yakinaga na Togo gituma abanyarwanda bajya mu mihanda kubera ibyishimo, kandi byari muri guma mu rugo.

Nubwo Sugira Ernest yagize ibihe byiza ariko aheruka mu Amavubi mu kwezi kwa mbere k'umwaka ushize taliki 6 ubwo yatsindwaga na Guinea ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti ari byo bituma abantu bavuga yaba atazongera gukinira ko ikipe y'igihugu.

Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga na The News Times, ibi byo kuba yava mu ikipe y'Igihugu yabihakanye, avuga ko yiteguye kuba yahamagarwa. Yagize ati "Abantu bavuga ko nasezeye mu ikipe y'igihugu nta makuru bafite kuri njye. Ni ibihuha gusa. Ntabwo nigeze nsezera".

Sugira Ernest yanagarutse ku byo kuba nta kipe afite, avuga ko mu kwezi gutaha ari bwo ateganya kuyibona. Ati "Nzerekeza mu ikipe nshya mu kwezi gutaha (Ugushyingo). Nk'uko bigaragara amahitamo yanjye ni ikipe yo hanze y'u Rwanda ariko biramutse byanze nzahitamo iya hano mu Rwanda".

Uyu rutahizamu kuva amasezerano ye yarangira mu ikipe ya Al Wahda Damascus yo muri Syrian mu kwezi kwa 06, nta kipe afite. Sugira Ernest yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports ndetse na AS Kigali.


Sugira Ernest yatangaje ko atari yasezera mu Amavubi anavuga ko yiteguye kuba yahamagarwa


Sugira Ernest kuri ubu nta kipe afite ariko yavuze ko mu kwezi gutaha ari bwo ateganya kuyibona 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...