Muri ba rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa harimo
Sugira Ernest. Uyu mukinnyi w'igihagararo yatangiye gukinira u Rwanda muri 2013
ku mukino Amavubi yari yakiriyemo Benin.
Bimwe mu bitego yatsinze bitazibagirana harimo icyo
yatsinze mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, ubwo Amavubi yakinaga
na DR Congo ndetse n'icyo yatsinze muri 2021 nanone mu mikino ya CHAN ubwo
Amavubi yakinaga na Togo gituma abanyarwanda bajya mu mihanda kubera ibyishimo,
kandi byari muri 'Guma mu rugo'.
Kuri ubu Sugira udafite ikipe yatangiye urugendo rwo
kwinjira mu butoza. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ryerekanye ko uyu
mukinnyi arimo arahabwa amahugurwa y’ubutoza ya ‘Licence D’.
Sugira Ernest nta kipe afite nyuma y’uko mu mwaka
ushize yasinyiye Kiyovu Sports gusa birangira atayikiniye. Yakiniye amakipe
atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports ndetse na AS Kigali naho
hanze akinira arimo AS Vita Club yo muri Congo na Al Wahda Damascus yo muri
Syrian

Sugira Ernest yatangiye inzira yo kuba umutoza
