Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza

Imikino - 04/12/2025 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza

Rutahizamu w’Umunyarwanda Sugira Ernest wakiniye amakipe atandukanye ariko kuri ubu akaba ntayo afite yatangiye urugendo rwo kuba umutoza aho yatangiye gufata amasomo yabyo.

Muri ba rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa harimo Sugira Ernest. Uyu mukinnyi w'igihagararo yatangiye gukinira u Rwanda muri 2013 ku mukino Amavubi yari yakiriyemo Benin.

Bimwe mu bitego yatsinze bitazibagirana harimo icyo yatsinze mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo ndetse n'icyo yatsinze muri 2021 nanone mu mikino ya CHAN ubwo Amavubi yakinaga na Togo gituma abanyarwanda bajya mu mihanda kubera ibyishimo, kandi byari muri 'Guma mu rugo'.

Kuri ubu Sugira udafite ikipe yatangiye urugendo rwo kwinjira mu butoza. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ryerekanye ko uyu mukinnyi arimo arahabwa amahugurwa y’ubutoza ya ‘Licence D’.

Sugira Ernest nta kipe afite nyuma y’uko mu mwaka ushize yasinyiye Kiyovu Sports gusa birangira atayikiniye. Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports ndetse na AS Kigali naho hanze akinira arimo AS Vita Club yo muri Congo na Al Wahda Damascus yo muri Syrian


Sugira Ernest yatangiye inzira yo kuba umutoza

 

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...