Aba bombi babuze ku wa 27 Mata 2024, ubwo bari mu rugendo rw’iyogezabutumwa bavuye muri Paruwasi ya Nazareti i Nagero berekeza i Tombura. Kuva icyo gihe, nta makuru aramenyekana na make ku byababayeho.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Acia Africa ivuga ko, mu ibaruwa yasohotse kuri uyu wa 27 Mata 2026, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Tombura-Yambio, Musenyeri Edward Hiiboro Kussala, yagaragaje agahinda gakomeye Diyosezi ikomeje guterwa n’iri bura rimaze igihe kirekire ndetse hakaba nta n’ubusibanuro bw’ibyabaye bafite.
Ati: “Uyu munsi imyaka itatu irashize tubuze Padiri Luke Yugue na Michael Gbeko. Ni imyaka itatu twishwe n’ikiniga, imyaka itatu y’ibibazo bitagira ibisubizo, imyaka itatu y’igikomere cyanze gukira.”
Yakomeje agaragaza ko n’ubwo iminsi ibaye myinshi, icyifuzo cyo kumenya ukuri kitigeze gicogora, agira ati: “Amatwi n’amaso yacu bihora bifunguye, dutegereje kumenya ukuri ku bavandimwe bacu babuze. Igihe gishize kimaze kuba kinini, ariko ibibazo n’agahinda ntibishira.”
Musenyeri Hiiboro yashimangiye ko aba baburiwe irengero atari igihombo ku miryango yabo gusa, ahubwo ari igikomere ku gihugu cyose. Yavuze ko Padiri Luke Yugue yari umugaragu w’Inkuru Nziza, wiyeguriye ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe, amahoro n’icyizere, mu gihe Michael Gbeko na we yari umufatanyabikorwa w’umwizerwa.
Uyu mushumba wa Kiliziya yongeye gusaba inzego z’umutekano gukora inshingano zazo, zigatanga amakuru ku byabaye ndetse hagatangwa ubutabera.
Musenyeri Hiiboro yanagaragaje ko ikibazo cy’abantu baburirwa irengero muri Sudani y’Epfo gikomeje gufata indi ntera, aho imiryango myinshi ibabaye itazi irengero ry’abayo.
Ati: “Si aba gusa babuze. Hari benshi muri Sudani y’Epfo baburiwe irengero, ubuzima bugafatwa nk’ubudafite agaciro. Imiryango myinshi iracyarira, ariko nibahumure kuko amarira yabo agaragara imbere y’Imana.”
Yihanganishije imiryango yabuze abayo, ayizeza ko Kiliziya iri kumwe na yo mu isengesho no mu bubabare, ati: “Ntimuri mwenyine. Kiliziya iri kumwe namwe. Twifatanyije namwe mu kababaro, kandi turacyafite icyizere.”
Yanasabye abakristu bose gukomeza gusenga basaba ukuri ku baburiwe irengero, ubutabera, amahoro mu gihugu no guhumuriza imitima yakomeretse.
Byongeye kandi, yasabye ko buri mwaka ku itariki ya 27 Mata hazajya habaho Misa zibibuka, zisabira aba babuze n’abandi bose baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo.
Yasoje ashimangira ko ukuri kutazahishwa burundu, ati: “Ntituzemera ko aba baburiwe irengero bazima. Ukuri ntikuzahambwa. Ubutabera ntibuzahora bwirengagizwa iteka.”
