Ni mu mukino wakinwe ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025. Iminota 90 yawo yarangiye ari 0-0 hitabazwa penariti birangira El-Merreikh Bentiu ariyo yitwaye neza yinjiza penariti enye naho Jamus SC yinjiza eshatu iba yegukanye igikombe gutyo.
Aya makipe yombi yari ahataniye igikombe kiruta ibindi muri Sudani y’Epfo nyuma y’uko Jamus SC ariyo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, naho El-Merreikh Bentiu Bentiu yo yegukanye icy’igihugu.
Aya makipe yombi akinamo abanyarwanda bayerekejemo muri iyi mpeshyi aho El-Merreikh Bentiu irimo Ishimwe Saleh wayigiyemo avuye muri AS Kigali naho Jamus SC yo ikaba irimo Muhire Kevin wayigiyemo avuye muri Rayon Sports.
Jamus SC izakina imikino ya CAF Champions League aho mu ijonjora ry’ibanze izakina na Al Hilal yo muri Sudani. Ni mu gihe El-Merreikh Bentiu yo izakina CAF Confédération Cup aho mu ijonjora ry’ibanze izakina na Azam FC yo muri Tanzania.
El-Merreikh Bentiu ikinamo umunyarwanda Ishimwe Saleh yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Sudani y’Epfo
Nyuma y'umukino Muhire Kevin yifotozanyije na Ishimwe Saleh