Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze ubuvuzi ku buntu ku barenga 450

Amakuru ku Rwanda - 13/06/2026 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze ubuvuzi ku buntu ku barenga 450

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 454 bo mu mujyi wa Juba.

Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Kamena, cyakozwe n’itsinda rya Polisi y’u Rwanda RWAFPU3-8 ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Sudani y’Epfo. Ni igikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Gudele, aho abaturage benshi bahaboneye ubufasha bw’ubuvuzi butandukanye.

Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, mu bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri w’Ubuzima wa Leta ya Central Equatoria, Hon. Joice Bakwa, wari kumwe n’Umuyobozi w’itsinda rya Polisi y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, SSP Dativa Iribagiza, ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri UNMISS n’inzego z’ibanze.

Minisitiri Joice Bakwa yashimye cyane uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no gufasha abaturage. Yavuze ko ibikorwa byabo birenze inshingano zo gucunga umutekano gusa, ahubwo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kubona serivisi z’ibanze zirimo n’ubuvuzi.

Yagize ati: “Ingabo na Polisi by’u Rwanda mukorera hano mu gihugu cyacu muri abo gushimirwa cyane kubera ibikorwa by’ubwitange mukorera abaturage bacu. Uruhare rwanyu mu kurengera abasivili no gushimangira amahoro n’umutekano rufite agaciro gakomeye.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ya Central Equatoria yiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’abakozi ba UNMISS mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’ubuzima no gufasha abaturage bakeneye ubuvuzi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, SSP Dativa Iribagiza yavuze ko gufasha abaturage kubona ubuvuzi ari kimwe mu bikorwa bigaragaza indangagaciro z’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Yashimangiye ko intego yabo atari ukurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano gusa, ahubwo ko banaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho bakorera hose.

Muri iki gikorwa, abaturage bahawe serivisi zirimo gusuzumwa no kuvurwa indwara rusange, kuvura amenyo, gusuzuma no kuvura indwara z’amaso, kwita ku bagore batwite, gupima isukari mu maraso ndetse no gusuzuma no kuvura malaria.

Mu baturage 454 bahawe ubuvuzi, harimo abagabo 82, abagore 270 n’abana 102. Abasanganywe ibibazo by’ubuzima bahawe imiti n’ubuvuzi bukwiye, banahabwa inama zijyanye no gukoresha neza imiti no kwita ku isuku y’umubiri, imyambaro ndetse n’aho batuye.

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, aho usibye kurinda umutekano, Abanyarwanda bakomeje no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu bihugu bakoreramo ubutumwa.

Abapolisi b’u Rwanda batanze ubuvuzi ku buntu ku barenga 450 muri Sudani y'Epfo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...