Sudan: Impande zihanganye zongeye kubura imirwano mu murwa Mukuru Khartoum

Hanze - 20/05/2023 12:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Sudan: Impande zihanganye zongeye kubura imirwano mu murwa Mukuru Khartoum

Uyu munsi Ingabo za Leta ya Sudan zarashe urufaya rw'amasasu rwongere kumvikana mu murwa mukuru wa Sudan nyuma y'iminsi mike bivugwa ko babonetse agahenge.

Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum n’umujyi wa Bahri yongeye kugabwaho ibitero by’indege kuri uyu wa gatanu, mu gihe intambara hagati y’ingabo n’abitwara gisilikare yinjiye mu cyumweru cya yo cya gatanu.

Byatumye ibibazo birushaho kwugariza ikiremwa muntu, cyane ku basivili bateshejwe ibyabo Kubera  intambara.

Ubusahuzi bukorwa ku mugaragaro n’abafite intwaro n’abasivili, burimo gutuma abatuye mu murwa mukuru wa Khartoum barushaho kubaho nabi, bagoswe n’imirwano hagati y’abasilikare n’abarwanyi ba'umutwe witwa Rapid Support Forces (RSF), nk’uko ababyiboneye babivuga.

Ubushyamirane bwakuye mu byabo abantu 843,000 muri Sudani kandi bwatumye abagera mu 250,000 bajya mu bihugu baturanye. Byavuzwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, uyu munsi kuwa Gatanu.

Umukuru w’ingabo Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, uyu munsi kuwa gatanu yateye intambwe yari imaze igihe itegerejwe, akura Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane kw’izina Hemedti, ku mwanya  ku mwanzuro  wo guhagarika umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ubusugire bw’igihugu.

Bombi bari bayoboye ako kanama kuva mu 2019, ubwo bahirikaga Perezida Omar al-Bashir biciye mu myigaragambyo y’abaturage yamaganaga ubuyobozi bwe, mbere yo gukora kudeta mu 2021, itariki ntarengwa yegereje, ngo ubutegetsi busubire mu biganza by’abasivile binyuze mu matora yisanzuye. 

Inkomoko: VOANes



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...