Stromae yanditse amateka kuri Spotify mu ndirimbo z’igifaransa ku Isi

Imyidagaduro - 19/06/2026 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Stromae yanditse amateka kuri Spotify mu ndirimbo z’igifaransa ku Isi

Umuhanzi Paul Van Haver wamamaye ku izina rya Stromae, ufite inkomoko mu Rwanda, yongeye kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga nyuma yo kwigarurira urutonde rw’indirimbo z’Igifaransa zikunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify.

Raporo ya Spotify yiswe Francophonie 2026 Report yasohotse ku wa Kane, yagaragaje ko indirimbo “Ma Meilleure Ennemie” Stromae yakoranye n’umuhanzikazi Pomme, iri mu muziki wa filime y’uruhererekane Arcane, ari yo ndirimbo y’Igifaransa yumviswe cyane ku Isi yose mu mwaka wa 2025, hatabariwemo ibihugu bikoresha Igifaransa nk’ururimi gakondo.

Ni intsinzi ikomeye kuri Stromae kuko atagarukiye ku mwanya wa mbere gusa, ahubwo yaninjije izindi ndirimbo ebyiri mu icumi za mbere zikunzwe cyane ku Isi mu ndirimbo z’Igifaransa. Indirimbo “Alors on danse (Radio Edit)” yaje ku mwanya wa gatanu, mu gihe “Papaoutai” yaje ku mwanya wa cyenda.

Ibi bivuze ko Stromae ari we muhanzi rukumbi ufite indirimbo eshatu mu rutonde rw’indirimbo 10 z’Igifaransa zakunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify ku rwego mpuzamahanga, ibintu bishimangira ubukaka bwe mu muziki umaze imyaka irenga 15 ukundwa n’abatari bake.

Raporo ya Spotify kandi yerekanye ko Stromae ari umwe mu bahanzi batanu bumviswe cyane mu turere hafi ya twose two ku Isi Spotify ikoreramo, usibye muri Afurika y’Epfo, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no muri Aziya.

Mu zindi ndirimbo ziri muri uru rutonde harimo “Je te laisserai des mots” ya Patrick Watson, “Dernière danse” ya Indila, “Vois sur ton chemin” ya Bennet, “Est-ce que tu m’aimes ?” ya Gims, “Roi” ya Videoclub, Adèle Castillon na Mattyeux, “Ninao” ya Gims ndetse na “Copines” ya Aya Nakamura.

Spotify yagaragaje ko umuziki w’Igifaransa ukomeje kwamamara ku rwego rw’Isi ku buryo mu myaka itanu ishize umubare w’abawumva wiyongereyeho 134%, mu gihe hagati ya 2024 na 2025 wongeye kuzamukaho 14%.

Iyi raporo yanashimye uruhare rw’abahanzi bo muri Afurika bavuga Igifaransa mu gukomeza kwamamaza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga. Mu bahanzi bagize uruhare runini harimo Magic System, Himra, Tiken Jah Fakoly, Didi B na Toumani Diabaté.

Ibihugu bikomeje kumva cyane umuziki w’Igifaransa hanze y’ibikoresha uru rurimi ni u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Bwongereza na Espagne.

Gusa ibihugu nk’u Buhinde, Misiri na Indonesia byagaragaje izamuka rikomeye cyane mu kumva umuziki w’Igifaransa, aho u Buhinde bwazamutseho 882%, Misiri ikazamukaho 1.207% mu gihe Indonesia yazamutseho 559%.

Antoine Monin, Umuyobozi wa Spotify mu Bufaransa, u Bubiligi na Luxembourg, yavuze ko kwamamara kw’ibihangano by’Igifaransa ku Isi bitakiri ibintu byo kwibazaho.

Yagize ati: “Umuntu umwe muri batandatu bakoresha Spotify ku Isi yumva ibihangano by’Igifaransa kandi ataba mu gihugu gikoresha Igifaransa. Ibi ntabwo ari icyerekezo cy’igihe gito, ahubwo ni impinduka ikomeye itigeze ibaho mbere.”

Iyi ntsinzi ya Stromae ikomeje kwerekana uburyo uyu muhanzi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda akiri umwe mu banyabigwi bakomeye umuziki nyarwanda n’uwa Afurika byishimira ku rwego mpuzamahanga, aho ibikorwa bye bikomeje kurenga imbibi z’ururimi n’umuco bikagera ku bakunzi b’umuziki bo hirya no hino ku Isi. 


Stromae yigaruriye urutonde rwa Spotify rw’indirimbo z’Igifaransa zikunzwe ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...