Stone David, utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero rya Assemblies of God Rwarutabura. Yize amasomo ya Computer Science and Management mu ishuri rya ESPAN riherereye mu Mugonero mu Karere ka Karongi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko urugendo rwe rwa muzika rwatangiye akiri muto, aho yabarizwaga mu itsinda Western Boyz. Iri tsinda ryasohoye indirimbo zitandukanye zirimo iyamenyekanye cyane yitwa “Original”, yatumye benshi batangira kumenya impano ye.
Nyuma yo kuva muri iri tsinda, Stone David yakomeje gukora umuziki ku giti cye, anakorana n’abahanzi batandukanye. Muri bo harimo Papa Cyangwe, bakoranye indirimbo “Ahutari”. Yavuze ko yanandikiye indirimbo abahanzi banyuranye bo mu Rwanda.
Icyakora, nyuma y’igihe akora umuziki usanzwe benshi bita umuziki w'isi, ubuzima bwe bwaje gufata indi ntera ubwo yumvaga ahamagawe n’Imana gukora umurimo wayo.
Stone David avuga ko icyemezo cyo kuva mu muziki usanzwe akinjira muri Gospel cyaturutse ku buryo bwihariye. Yavuze ko umunsi umwe yagize inzozi yabonagamo Yesu Kristo amubwira ko igihe kigeze ngo akore umurimo yamuhamagariye.
Ati: "Nyuma yo guhagarika kuririmba indirimbo z’isi, Yesu Kristo yampamagariye mu nzozi ambwira ko nkwiriye gukora ibyo nahamagariwe gukora, nkamukorera. Icyo gihe ni bwo nafashe icyemezo cyo gutangira urugendo rushya rwo gukorera Imana binyuze mu muziki."
Uyu muhanzi avuga ko ubu yifuza gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Imana. Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri za Gospel ari zo: “Adudubiza”, yakoranye na Nick Dimpoz, uzwi cyane nka Nick muri sinema, ndetse n’indi nshya yitwa “Akabando”, ari na yo ari kwamamaza muri iki gihe.
Stone David, amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasobanuye ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Akabando” bushingiye ku kugira neza kw’Imana n’uburyo ihindura ubuzima bw’umuntu.
Ati: "Muri iyi ndirimbo ndavuga ineza y’Imana, uburyo iguhindura mushya, ikakurinda abanzi bawe, ikagukura mu byaha kandi ikaguha umunezero udasanzwe. Muri make, ni indirimbo ivuga ku rukundo n’ineza by’Imana mu buzima bw’umuntu."
Yagaragaje ko afite intego yo gukomeza gukora indirimbo zifasha abantu kumenya Imana no kuyegera kurushaho. Yavuze ko nubwo yavuye mu muziki usanzwe, aticuza icyemezo yafashe kuko yumva ari cyo Imana yamuhamagariye.
Uyu muhanzi arashimira abantu bose bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rushya rwa Gospel, akabasaba kwakira indirimbo ze no kumusengera kugira ngo umurimo yatangiye uzabashe kugera kure no guhindura ubuzima bwa benshi.
Kwinjira kwa Stone David muri Gospel ni kimwe mu bimenyetso by’uko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwakira impano nshya ziturutse mu byiciro bitandukanye by’umuziki, ibintu bikomeje kongera imbaraga mu muziki wa Gospel mu Rwanda.



REBA INDIRIMBO NSHYA "AKABANDO" YA STONE DAVID
REBA INDIRIMBO "ADUDUBIZA" YA STONE DAVID FT NICK DIMPOZ
