Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo Amavubi yatsinze Cape
Verde ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa Kabiri w’itsinda K mu gushaka itike
y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.
Nyuma yaho Amavubi yahise ajya muri Senegal kugira ngo ategereze indege izayakurayo ejo ku wa Kane ubundi agere mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.
Byari biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ihagera mu gitondo ariko byahindutse ihagera Saa Cyenda n'iminota 10 bitewe n’uko indege yari kubazana yagiye ihindura amasaha.
Amavubi yaciye muri Kenya abona kuvayo aza i Kigali. Ni
na ko yagiye aho yavuye mu Rwanda anyura muri Kenya avayo ajya muri Senegal mu
rugendo rw’amasaha 9 avayo ijya muri Cape Verde.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine ntabwo
ashimishijwe n’izi ngendo zitinda gutya ndetse yifuzaga ko umukino wa gicuti na
Kenya uri ku wa Mbere wahagarikwa.
Yagize ati: ”Abakinnyi
bameze neza ariko urumva dufite amasaha 48 y’urugendo kuva tuvuye hano muri
Senegal. Dufite umukino wa gicuti ku wa Mbere, icyo numvaga nshaka ni uko twari
gusubikirwa uyu mukino wa Kenya."
"Hari abakinnyi bifuzaga kugenda hakiri kare ngo
bazaruhuke kandi ku rundi ruhande yari amahirwe abakinnyi bari babonye
abatarigeze bakina iriya mikino ibiri duheruka gukina”.
Yavuze ko hari ibibazo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA
bagomba gukemura.
Yakomeje ati: "Icya mbere navuga ni uko abakinnyi bumva ibintu kimwe
nanjye kandi ntabwo duteze kubihagarika tugiye gukora ibishoboka byose kugeza
twumviswe ku byo twifuza.
Ikindi abakinnyi hari
ibyo bifuza gukora bikomeye. Twamaze kubyerekana dufite amanota 6, dufite
amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika. Turamutse dutsinze umukino
ukurikiraho tukagira amanota 9 twaba turi hafi yo kubona itike”.
Stephen Constantine yavuze ko buri wese akwiye gukora
icyo asabwa.


Stephen Constantine ntashimishijwe n’ingendo z’Amavubi mu ndege
