Stephen Constantine ntashimishijwe n’ingendo z’Amavubi mu ndege

Imikino - 02/10/2026 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Stephen Constantine ntashimishijwe n’ingendo z’Amavubi mu ndege

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Stephen Constantine ntashimishijwe n’uburyo bagendamo mu ndege nyuma yo gutinda muri Senegal.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa Kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Nyuma yaho Amavubi yahise ajya muri Senegal kugira ngo ategereze indege izayakurayo ejo ku wa Kane ubundi agere mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Byari biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ihagera mu gitondo ariko byahindutse ihagera Saa Cyenda n'iminota 10 bitewe n’uko indege yari kubazana yagiye ihindura amasaha.

Amavubi yaciye muri Kenya abona kuvayo aza i Kigali. Ni na ko yagiye aho yavuye mu Rwanda anyura muri Kenya avayo ajya muri Senegal mu rugendo rw’amasaha 9 avayo ijya muri Cape Verde.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine ntabwo ashimishijwe n’izi ngendo zitinda gutya ndetse yifuzaga ko umukino wa gicuti na Kenya uri ku wa Mbere wahagarikwa.

 Yagize ati: ”Abakinnyi bameze neza ariko urumva dufite amasaha 48 y’urugendo kuva tuvuye hano muri Senegal. Dufite umukino wa gicuti ku wa Mbere, icyo numvaga nshaka ni uko twari gusubikirwa uyu mukino wa Kenya."

"Hari abakinnyi bifuzaga kugenda hakiri kare ngo bazaruhuke kandi ku rundi ruhande yari amahirwe abakinnyi bari babonye abatarigeze bakina iriya mikino ibiri duheruka gukina”.

Yavuze ko hari ibibazo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bagomba gukemura.Ati: ”Hari ibibazo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bagomba gukemura niba bashaka ko dukora ibintu mu buryo bwiza."

Yakomeje ati: "Icya mbere navuga ni uko abakinnyi bumva ibintu kimwe nanjye kandi ntabwo duteze kubihagarika tugiye gukora ibishoboka byose kugeza twumviswe ku byo twifuza. Nibigenda gutyo hari ibizarebwa.

Ikindi abakinnyi hari ibyo bifuza gukora bikomeye. Twamaze kubyerekana dufite amanota 6, dufite amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika. Turamutse dutsinze umukino ukurikiraho tukagira amanota 9 twaba turi hafi yo kubona itike”.

Stephen Constantine yavuze ko buri wese akwiye gukora icyo asabwa. Ati: ”Ndatekereza ko dukwiye gukora neza buri muntu wese agakora icyo akwiye gukora. Nta muntu n’umwe ndimo ndatunga urutoki twebwe nk’igihugu dukwiye kugirira neza ikipe y’igihugu nkuru n’iriya y’abatarengeje imyaka 23”.


Stephen Constantine ntashimishijwe n’ingendo z’Amavubi mu ndege


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...