Mu kiganiro yagiranye na TMZ ku wa 3 Kamena, Diggs yabajijwe niba agikundana na Cardi B. Mu gusubiza yagize ati: "Ni umubyeyi mwiza kandi ufite impano idasanzwe. Ndamukunda cyane. Icyo kibazo mugomba kukibaza we."
Aya magambo yatumye benshi babona ko umubano wabo ugihagaze neza nubwo ibihuha byari byakomeje gukwirakwira.
Ku bijyanye n'amashusho yakwirakwiye agaragaza aba bombi bari hanze yiduka ricuruza ikawa muri Maryland basa n'abari mu mpaka, Diggs yavuze ko atabyemera nk'uko byavuzwe. Yagize ati: "Impaka ki? sintekereza ko ibyo byari impaka."
Yakomeje agaragaza ko atigeze afata ibyabaye nk'ikibazo gikomeye, ahubwo ko byari ibintu bisanzwe bishobora kuba hagati y'abantu bakundana. Yagize ati: "Nta kibazo. Rimwe na rimwe abagore bagira uko bitwara nk'uko mwabibonye."
Mu gihe Diggs yakomezaga guhakana ibihuha by'uko umubano wabo wajemo agatotsi, Cardi B na we yari yaratanze ibisobanuro ku myitwarire ye muri ayo mashusho.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa 13 Gicurasi, yagize ati: "Rimwe na rimwe nibagirwa ko ndi icyamamare. Mbese mwe ntimwigeze mutonganya se w'umwana wanyu igihe mwicwa n'inzara?"
Cardi B yasobanuye ko uko yagaragaraga muri ayo mashusho byatewe n'inzara yari afite icyo gihe, aho kuba ikibazo gikomeye hagati ye na Diggs.
Aya mashusho yatangiye gukwirakwira nyuma y'iminsi mike aba bombi bagaragaye bari kumwe mu gikorwa cyateguwe na Diggs Foundation ku Munsi Mukuru w'Ababyeyi, aho bafotowe basabana kandi bagaragaza ko bari kumwe mu buryo bwashimangiye urukundo rwabo.

Stefon Diggs yasobanuye ukuri ku mubano we na Cardi B nyuma y'urujijo rwatewe n'amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga
