Uyu muhanzi, mu myaka yatambutse yakoraga muzika isanzwe aho yari afite impano y’ijwi ryiza ugasanga abahanzi batandukanye baramwitabaza, yitwaga ‘Yano’. Aganira na InyaRwanda, yavuze yatangiye kwiyumvamo impano kera aho abarimo Mani Martin yigeze kujya amufasha mu bitaramo yakoraga, yewe Yannick azi neza The Ben ubwo yinjiraga mu muziki nawe yarawukoraga icyo gihe atarahindura izina.

Yannick,witwaga ‘Yano’ yaje kuva mu
muziki w’ab’isi yinjira muri Gospel aho yamye yumva ko ariwe muhamagaro we kuko
yakuze ari umuntu wo mu muryango ukunda Imana no gusenga nawe akuriramo akumva
nta kintu yakora gitandukanye n’idini.Yemera ko iki aricyo gihe cyo gukora muzika
kuko ibihe byahise yabifatanyaga n’akazi kenshi ibyatumaga muzika itagera kure.

Ibihangano amaze gushyira hanze, ni 2 bigaragara ku rukuta rwe rwa Youtube, indirimbo ya mbere yitwa ‘Uzongera Gukora’, naho ‘Nzakwitaho’ niyo nshya afite hanze ikaba ari indirimbo yigisha urukundo rw’Imana.akomeza avuga afite imishinga myinshi y'indirimbo muri Studio.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye ya Yannick Dushime