Stardom: Yannick Dushime watangiye muzika mbere gato ya The Ben akaza kwinjira muri Gospel yashyize hanze indirimbo ‘Nzakwitaho’-VIDEO

Imyidagaduro - 26/06/2021 6:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Stardom: Yannick Dushime watangiye muzika  mbere gato ya The Ben akaza kwinjira muri Gospel yashyize hanze indirimbo ‘Nzakwitaho’-VIDEO

Umuhanzi twavuga ko amaze igihe kinini mu ruhando rwa muzika n'ubwo atigeze amenyekana, Yannick Dushime wiyemeje kugeza kure muzika ye yo kuramya no guhimba Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nzakwitaho’.

Uyu muhanzi, mu myaka yatambutse yakoraga muzika isanzwe aho yari afite impano y’ijwi ryiza ugasanga abahanzi batandukanye baramwitabaza, yitwaga ‘Yano’. Aganira na InyaRwanda, yavuze yatangiye kwiyumvamo impano kera  aho abarimo Mani Martin yigeze kujya amufasha mu bitaramo yakoraga, yewe Yannick azi neza The Ben  ubwo yinjiraga mu muziki nawe yarawukoraga icyo gihe atarahindura izina.


Yannick,witwaga ‘Yano’ yaje kuva mu muziki w’ab’isi yinjira muri Gospel aho yamye yumva ko ariwe muhamagaro we kuko yakuze ari umuntu wo mu muryango ukunda Imana no gusenga nawe akuriramo akumva nta kintu yakora gitandukanye n’idini.Yemera ko iki aricyo gihe cyo gukora muzika kuko ibihe byahise yabifatanyaga n’akazi kenshi ibyatumaga muzika itagera kure.


Ibihangano amaze gushyira hanze, ni 2 bigaragara ku rukuta rwe rwa Youtube, indirimbo ya mbere yitwa ‘Uzongera Gukora’, naho ‘Nzakwitaho’ niyo nshya afite hanze ikaba ari indirimbo yigisha urukundo rw’Imana.akomeza avuga afite imishinga myinshi y'indirimbo muri Studio.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye ya Yannick Dushime

">

Kanda hano wumve ‘Nzakwitaho’ ya YannickDushime

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...