Stamina yasinye muri Label atangirana ibikorwa bishya muri ‘Gospel’ -VIDEO

Imyidagaduro - 16/02/2026 7:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Stamina yasinye muri Label atangirana ibikorwa bishya muri ‘Gospel’ -VIDEO

Umuhanzi Geovannie Numugisha uzwi ku izina rya Stamina mu buhanzi, yinjiye ku mugaragaro mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Holy Father”, igaragaza icyerekezo gishya yiyemeje mu muziki w’ivugabutumwa.

Stamina si umuhanzi usanzwe uririmba gusa, ahubwo anatunganya indirimbo (Producer), ibintu avuga ko bimufasha kugena neza uko ubutumwa bwe bugera ku bantu mu buryo abona ko bukwiye.

Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwinjira mu muziki ashingiye ku mugambi wo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko, cyane cyane abakunda injyana zigezweho.

Uyu muhanzi avuga ko yise injyana ye Afro Gospel, aho ahuza umudiho wa Afro ukunzwe cyane muri iki gihe n’amagambo y’ivugabutumwa.

Asobanura ko yabonye hari icyuho mu muziki w’ivugabutumwa ku bijyanye no kwegera urubyiruko rukunze injyana z’ubu, bityo yiyemeza kuzana uburyo bushya bwo kubegera.

Mu magambo ye, Stamina yagize ati: “Ntekereza ko ubutumwa bwiza bw’Imana budakwiye kuguma ahantu hamwe gusa. Bukwiye kugera hose, kandi kugira ngo bugere ku rubyiruko rw’iki gihe, bisaba kubaganiriza mu rurimi rw’injyana bumva kandi bakunda. Iyo ubutumwa buje mu buryo buboroheye, burushaho kwakirwa.”

Indirimbo “Holy Father” ni igihamya cy’iyo ntego. Muri yo, Stamina agaragaza gushimira Imana ku rukundo rwayo, kuyita Umubyeyi wera uhora hafi y’abamwiyambaza.

Iyi ndirimbo ifite umudiho ugezweho, ushobora no gucurangwa mu myidagaduro itandukanye, ariko ubutumwa bwayo bugakomeza kuba ubw’ivugabutumwa.

Stamina avuga ko atifuza ko umuziki w’Imana ugarukira mu nsengero gusa, ahubwo ko ushobora no kumvikana ahantu hose abantu bari, harimo n’ahari imyidagaduro. Ku bwe, aho ari hose ubutumwa bwiza bushobora kugera, ni intsinzi ku murimo w’Imana.

Kuri ubu, Stamina ari gukorera ibikorwa bye bya muzika muri ‘Label’ yitwa Regius Groove Empire, iri kumufasha mu gutunganya no kumenyekanisha ibihangano bye.

Avuga ko gushyira hanze “Holy Father” ari intangiriro y’urugendo rurerure ateganya gukomeza, aho azagenda ashyira hanze izindi ndirimbo zizakomeza kubaka izina rye muri Afro Gospel.

Uyu muhanzi asaba abakunzi b’umuziki w’ivugabutumwa n’urubyiruko muri rusange kwakira no gushyigikira igitekerezo cye, avuga ko intego ye atari ugukurikirana ubwamamare gusa, ahubwo ari ugutanga ubutumwa bwubaka ubuzima bw’abantu.

“Holy Father” yamaze kujya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, aho Stamina yizeye ko izabera benshi isoko y’ihumure, ibyishimo n’ihumure rishingiye ku kwizera.

Stamina yinjiye mu muziki w’ivugabutumwa ashyira hanze indirimbo ye ya mbere “Holy Father” mu njyana ya Afro Gospel 


Umuhanzi Stamina yatangiranye imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu ndirimbo “Holy Father” 


“Holy Father” ni indirimbo ya mbere ya Stamina, igaragaza icyerekezo cye cyo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko mu njyana zigezweho


Stamina, umuhanzi akaba na Producer, yatangije urugendo rwa Afro Gospel asohora “Holy Father”


Stamina uri gukorana na Regius Groove Empire yamuritse indirimbo ye ya mbere yise “Holy Father”

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLY FATHER’ YA STAMINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...