Stade ya Gicumbi yashyizwemo Tapis nshya igiye kongerwamo n'amatara - VIDEO

Imikino - 05/05/2026 10:10 AM
Share:
Stade ya Gicumbi yashyizwemo Tapis nshya igiye kongerwamo n'amatara - VIDEO

Stade y'Akarere ka Gicumbi yamaze gushyirwamo 'Tapis synthétique' nshya igiye no kongerwamo amatara ayicanisha azayifasha mu kuba yakinirwaho imikino ya nijoro nk'uko Meya wa Gicumbi yabyemeje.

Stade ya Gicumbi iri mu ma stade atatu yemerewe guterwa inkunga yo guhabwa tapis yo gukiniraho ku bufatanye bwa FIFA na FERWAFA muri gahunda ya 'FIFA Foward Project' mu rwego rwo guteza imbere impano za Ruhago.

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026 ni bwo imirimo yo gushyiramo tapis muri stade ya Gicumbi yatangiye ndetse kuri ubu igeze kure, aho kompanyi irimo kuyishyiramo yari yaratanze itariki ya 9 Gicurasi ko stade igomba kuba yarangiye ariko byadindijwe n'imvura.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yahaye InyaRwanda, yemeje ko mu gihe cy'iminsi 15 imirimo yo gushyira tapis muri stade igomba kuba yarangiye.

Yagize ati: "Icyiciro cyo gushyira Tapis muri stade cyaratangiye, ndetse kampani irimo kubikora yatubwiye ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri bigomba kuba byarangiye, ubundi dusigare dukora ibindi birimo n'inyubako."

Yakomeje avuga ubwo baherukaga gusurwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yabemereye ko Stade ya Gicumbi igomba kuba ifite amatara ayicanira ndetse ko kugeza ubu hari ibyo Akarere ka Gicumbi kamaze gukora kugira ngo stade igemo amatara.

Yagize ati: "Twemerewe na Minisitiri wa Siporo ko stade yacu igomba gushyirwamo amatara ayicanira ku buryo ishobora kwakira imikino y'ijoro bibaye ngombwa kandi turizera ko dukurikije ibyo turi gukora, turabona bizagerwaho."

Ubwo i Gicumbi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Stade ya Gicumbi yaje kwangirika ndetse inyubako z'aho abantu bicaraga zirasenyuka, gusa Meya wa Gicumbi yatangaje ku bufatanye n'Umuryango wa FPR hamaze kubakwa inyubako nshya ndetse zirenze izari ziriho mu rwego rwo gusana Stade.

Mu bindi bikorwa biri gukorwa, Akarere kari guteganya kubaka umuzenguruko w'inyuma y'ikibuga ushobora gukinirwaho imikino ngororamubiri, gushyiramo ubwiherero bwiza kandi bugezweho ndetse kuri ubu hamaze kubakwa imihanda mishya igera kuri stade.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko hari gushakwa uburyo iyi stade ishoboza kuzajya yakira abantu bari hejuru y'ibihumbi 4 bicaye neza kandi ahantu hatwikiriye ndetse n'ibihumbi 6 by'abantu bicaye ahadatwikiriye.

Stade ya Gicumbi yashyizwemo tapis synthétique yo gukiniraho

Icyo Stade ya Gicumbi izafasha abatuye muri aka Karere

Mayor w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yatangaje ko bazungura ba mucyerarugendo bazagana aka Karere, gutera imbere kw'ibikorwa remezo n'ubucuruzi, kuzamura urwego rw'ikipe ya Gicumbi no guteza imbere impano z'abakiri bato bifuza guconga Ruhago.

Nta gihindutse muri Nyakanga 2026 ni bwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro stade ya Gicumbi ndetse hakazakinwa n'umukino wa gicuti uzahuza Abasheshakanguhe b'i Gicumbi ndetse n'ab'i Musanze.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ari mu basuye stade iri gushyirwamo tapis

REBA UKO STADE YA GICUMBI IRIMO GUSHYIRWAMO TAPIS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...