Ibi byemejwe na Minisiteri ya Siporo nyuma y’uko
Amagaju FC yari yandikiye iyi Minisiteri ayisaba uburenganzira bwo kongera
kwakirira imikino yayo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Amagaju FC yari isanzwe yakirira imikino yayo kuri
Stade Kamena, ariko mbere y’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe
yasabye ko yakongera gukoresha Stade Huye, aho yari isanzwe yakirira amakipe
ayisura.
Minisiteri ya Siporo yasubije Amagaju FC ko yemerewe
kwakirira kuri iyi Stade. Gusa umukino uzayihuza na Mukura VS wo ntabwo uzahakinirwa bitewe n'uko bigomba kubanza kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutanga impushya muri FERWAFA.
Uyu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uteganyijwe
ku wa 11 Ukwakira 2026.
Stade Huye yari imaze amezi 16 idakoreshwa
Stade Mpuzamahanga ya Huye yari imaze hafi umwaka
n’amezi ane idakira imikino, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gukora imirimo
igamije gukemura ikibazo cy’amazi yakundaga gutinda ku kibuga.
Muri iyo mirimo kandi hashyizweho ubwatsi bushya
kugira ngo ikibuga gisubire ku rwego rwakwakira imikino y’amarushanwa akomeye.
Kubera ibyo bikorwa, Amagaju FC na Mukura VS byabaye
ngombwa ko bimurira imikino yabyo kuri Stade Kamena.
Mu rwego rwo gusuzuma niba Stade Huye yari yamaze
kugera ku rwego rwo kongera kwakira imikino, yaherukaga kwakira umukino wa
gicuti wahuje Mukura VS na APR FC, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.
Uwo mukino wabaye nta bafana bahari, ugamije no kureba uko Stade imeze mbere y’uko yongera gufungurirwa imikino ihuje amakipe n’abafana.

Stade Huye igiye kongera kwakira imikino ya Shampiyona nyuma y’amezi 16
