Stade Huye igiye kongera kwakira imikino ya Shampiyona nyuma y’amezi 16

Imikino - 07/10/2026 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Stade Huye igiye kongera kwakira imikino ya Shampiyona nyuma y’amezi 16

Stade Mpuzamahanga ya Huye yongeye guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’amezi 16 idakoreshwa kubera imirimo yo kuvugurura ikibuga.

Ibi byemejwe na Minisiteri ya Siporo nyuma y’uko Amagaju FC yari yandikiye iyi Minisiteri ayisaba uburenganzira bwo kongera kwakirira imikino yayo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amagaju FC yari isanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Kamena, ariko mbere y’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe yasabye ko yakongera gukoresha Stade Huye, aho yari isanzwe yakirira amakipe ayisura.

Minisiteri ya Siporo yasubije Amagaju FC ko yemerewe kwakirira kuri iyi Stade. Gusa umukino uzayihuza na Mukura VS wo ntabwo uzahakinirwa bitewe n'uko bigomba kubanza kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutanga impushya muri FERWAFA.

Uyu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2026.

Amagaju FC na Mukura VS ni amakipe yari asanzwe akoresha Stade Huye nk’ikibuga cyayo, haba muri Shampiyona ndetse no mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro, mbere y’uko iyi Stade ifungwa kubera imirimo yo kuyivugurura.

Stade Huye yari imaze amezi 16 idakoreshwa

Stade Mpuzamahanga ya Huye yari imaze hafi umwaka n’amezi ane idakira imikino, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gukora imirimo igamije gukemura ikibazo cy’amazi yakundaga gutinda ku kibuga.

Muri iyo mirimo kandi hashyizweho ubwatsi bushya kugira ngo ikibuga gisubire ku rwego rwakwakira imikino y’amarushanwa akomeye.

Kubera ibyo bikorwa, Amagaju FC na Mukura VS byabaye ngombwa ko bimurira imikino yabyo kuri Stade Kamena.

Mu rwego rwo gusuzuma niba Stade Huye yari yamaze kugera ku rwego rwo kongera kwakira imikino, yaherukaga kwakira umukino wa gicuti wahuje Mukura VS na APR FC, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Uwo mukino wabaye nta bafana bahari, ugamije no kureba uko Stade imeze mbere y’uko yongera gufungurirwa imikino ihuje amakipe n’abafana.


Stade Huye igiye kongera kwakira imikino ya Shampiyona nyuma y’amezi 16


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...