Stade Amahoro n'iya Muhanga zigiye kwakira ibyishimo n'umubabaro biturutse mu mpinduka za Shampiyona

Imikino - 07/01/2026 12:27 PM
Share:
Stade Amahoro n'iya Muhanga zigiye kwakira ibyishimo n'umubabaro biturutse mu mpinduka za Shampiyona

Stade Amahoro n'iy'Akarere ka Muhanga zigiye kwakira ibyishimo n'umubabaro uzaturuka mu bakunzi b'amakipe arimo APR FC, AL Hilal, Al Merrikh, Amagaju FC, Mukura VS na AS Muhanga zizahakinira imikino yazo isoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League 2025/26.

Kuri uyu wa Gatatu, Rwanda Premier League yashyize ahagaragara ndetse imenyesha amakipe ko habayeho impinduka ku ma tariki y'imikino n'aho izabera ku mukino w'umunsi wa 15 n'iy'inyongera ku makipe amwe n'amwe yaturutse ku makipe yo Sudani yaje gukina mu Rwanda.

Mu mukino ikomeye yahinduriwe amatariki n'amasaha izaberaho yashyizwe muri Stade Amahoro n'iya Muhanga. Byari biteganyijwe ko Stade Huye yari kuzakira imikino Amagaju FC na Mukura zari kuzakiramo APR FC na Rayon Sports, ku mpamvu z'uko iyi Stade irimo kuvugururwa imikino yashyizwe kuri Stade Muhanga.

Stade ya Muhanga izakira imikino ibiri, aho tariki ya 14 Mutarama 2026, Amagaju FC azakira APR FC saa 15:00 ndetse na tariki ya 24 Mutarama, Mukura VS y'umutoza Canisius ikazacakirana na Rayon Sports y'umutoza Bruno Ferry.

Stade Amahoro izakinirwaho imikino ine, aho ku ya 14 Mutarama, AL Hilal saa 18:00 izacakirana na AS Muhanga iheruka gukinira kuri Stade Amahoro tariki ya 04 Nyakanga 2018 ubwo yatsindwaga na Intare FC ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Stade Amahoro kandi izakira umukino uzahura APR FC na AL Merrikh tariki 17 ya Mutarama, Tariki ya 18 Mutarama Rayon Sports izahura na AL Hilal saa 18:00 no ku ya 21 Mutarama aho, Al Merrikh y'umutoza Darko Novic izakira Rayon Sports.

Mu mpinduka z'imikino ya Shampiyona, umukino Al Hilal izakiramo Amagaju FC uzakora amateka wo kuba ari mukino uzakinwa mu masaha akuze saa 21:00 kuri Kigali Pele Stadium.

REBA UKO IMIKINO Y'UMUNSI WA 15 WA RWANDA PREMIER LEAGUE IZAKINWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...