Ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe
2025, ni bwo hashyizwe akadomo ku marushanwa ya Rwanda Volleyball Junior League 2025-2026, irushanwa ngarukamwaka
rihuza impano z’abato mu mukino wa Volleyball. Ni imikino yakinwe mu byiciro
bibiri abahungu n’abakobwa.
Iyi mikino isoza shampiyona yabereye
mu Mujyi wa Kigali muri Petit Stade i Remera aho amakipe yahize andi mu byiciro by’abahungu n’abakobwa
yatahanye ibikombe.
Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya St
Aloys y’i Rwamagana yongeye kwerekana iki gikombe itsinda St Bernadette amaseti
3-0 ku mukino wa nyuma. Iyi ntsinzi yayihesheje igikombe cya gatatu
yikurikiranya.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Lycee de Nyanza yitwaye neza itsinda St Joseph y’i Kabgayi, isoza irushanwa iri ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abahungu, Gisagara
Volleyball Academy ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Petit Seminaire
Virgo Fidelis amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma. Iyi ntsinzi yayihaye igikombe cya
kabiri yikurikiranya, ikomeza gushimangira ko ari imwe mu nkingi za mwamba mu
kuzamura impano z’abahungu mu mukino wa Volleyball.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na
Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSO Butare) itsinze Nyanza TSS amaseti 3-2
mu mukino wari urimo ihangana rikomeye.
Junior League ni irushanwa risanzwe
riba buri mwaka, ritegurwa ku bufatanye bw’ibigo by’amashuri hamwe na Federasiyo
y’umukino wa Volleyball. Rifite intego yo kuvumbura no kurera impano zikiri
nto, bityo rikaba urubuga rw’ingenzi rwo gutegura abakinnyi bazavamo inkingi za
mwamba z’amakipe makuru mu myaka iri imbere.
Shampiyona ya 2025-2026 yatangiye mu
mpera za 2024, yitabiriwe n’amakipe 19 yose hamwe, arimo 5 y’abakobwa na 14
y’abahungu. Uko amarushanwa yagenze, byagaragaye ko urwego rw’imikinire
rwazamutse, ndetse n’ishyaka ryo guhatanira intsinzi rikaba ryari hejuru cyane.
Isozwa ry’iyi shampiyona risize
isura nziza ku mukino wa volleyball mu Rwanda, cyane cyane mu cyiciro cy’abato
bakomeje kugaragaza ko bafite impano n’inyota yo kugera kure.

Ikipe ya St Aloys yitwaye neza muri shampiyona y'abana mu mukino wa Volley Ball


St Aloys ni yo yegukanye igikombe, itwara icya Gatatu yikurikiranya

Gisagara VA yitwaye neza mu Bahungu

Petit Seminaire Virgo Fidelis yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Gisagara




Gisagara Volleyball Academy ni yo yegukanye shampiyona mu bahungu
