Uyu
muhanzi yashyize inkuru y’ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, agaragaza
uburyo yabonye urukundo mu buryo butunguranye, ndetse agashimangira ko ari
intangiriro y’urugendo rushya mu buzima bwe bwite.
Spyro
yavuze ko urukundo rwe na Njure rwatangiye ku wa 30 Werurwe 2024 ubwo
bahuriraga mu kabyiniro i Lagos, saa 2:48 za mu gitondo.
Yagize
ati “Ku wa 30 Werurwe 2024 isi yanjye yahagaze ubwo nabonaga urukundo mu buryo
ntari niteze saa 2:48 za mu gitondo. Nahuriye n’igisubizo cy’amasengesho yanjye
Njure mu kabyiniro ka Lagos nari ndi mu kazi.”
Akomeza agira ati “Uhereye icyo gihe kugeza ubu, buri munsi nabaye umugabo wishimye. Urakoze
kwemera kunyemerera kuba uwawe, mukundwa Njure. Ntegereje umunsi nzamara
ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe.”
Spyro
yatangiye kuririmba akiri muto mu rusengero, aza gukomeza umuziki nk’umwuga.
Izina rye ryatangiye kumenyekana mu myaka yashize ariko ryazamutse cyane mu
2022 ubwo yasohoraga indirimbo “Who is your Guy”, yamuhesheje izina ku rwego
mpuzamahanga, cyane cyane ubwo yayikoranye ‘remix’ n’umuhanzi w’icyamamare
Diamond Platnumz.
Uretse
iyi ndirimbo yamuhaye izina rikomeye, Spyro afite izindi ndirimbo zakunzwe nka:
Billing (afatanije na Davido), Funke, For You, Amazing, ndetse na Only Fine
Girl.
Spyro
yihariye mu njyana ya Afrobeat na Afropop, asobanura ko urugendo rwe arugabanya
hagati y’umurimo we ukomeye n’amahirwe yahawe n’Imana.
Kuri ubu, uretse kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Spyro yinjiye no mu kindi gice cy’ubuzima bwe cyuzuye urukundo, aho yitegura kurushinga n’umukunzi we Njure, bemeje urukundo rwabo mu buryo bwemewe n’impeta yambitswe.
Spyro yambitse impeta umukunzi we bahuriye mu kabyiniro i Lagos, intangiriro y’urugendo rushya rw’urukundo rwabo
Impeta
y’urukundo yabimburiwe na Spyro ku mukunzi we, bakaba batangiye igice gishya
cy’ubuzima bwabo
Urukundo
rwatangiye mu kabyiniro rwatumye Spyro yambika impeta umukunzi we, ahamya
ibyishimo bye
Spyro yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Who is Your Guy’ zatumye akundwa cyane
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHO IS YOUR GUY’ YA SPYRO YAKORANYE NA TIWA SAVAGE