Mu kiganiro kirambuye
cyagarutse ku buzima bwe bwite n’akazi akora, Spice Diana w'imyaka 28 y'amavuko, yavuze ko abantu
bakomeje kumubaza impamvu atarabyara cyangwa igihe ateganya kubyara, ariko we
abifata nk’ikibazo gishingiye ku myumvire isanzwe y’abantu ku buzima
bw'ibyamamare.
Yagize ati: “Umuryango ni ikintu cyiza cyane. Iyo mba ntarabaye icyamamare nkiri muto, ubu nari kuba mfite abana barenga icumi.”
Uyu muhanzikazi wahoze
ari umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere, yavuze ko kwamamara bigira
ingaruka nyinshi ku buzima, aho bamwe mu byamamare usanga baragize ihungabana
cyangwa bakishora mu biyobyabwenge bitewe n’igitutu cy’iyo si.
Yagize ati: “Ubuzima bw’icyamamare si bwiza buri gihe.
Hari abarangiza ubuzima bwabo mu gahinda, bamwe bakishora mu biyobyabwenge. Ni
yo mpamvu ari ngombwa ko umuntu aba afite abo yegamiye mu buzima, nk’umuryango
cyangwa inshuti.”
Spice Diana yakomeje yibutsa
ko ubwamamare atari cyo gisobanuro cy'ibyishimo bya byose, ati: “Ni ingenzi kwifasha mu gushaka abo
mufitanye umubano ukomeye. Niba utabafite, ubuzima bushobora kukunanira. Iyo
dususurutsa abantu, natwe tugomba kwitekerezaho.”
Spice Diana yavukiye mu
muryango w’abana batatu. Yatangiye umuziki mu 2014 asohora indirimbo ye ya
mbere yise Onsanula yakunzwe
cyane. Yagiye akora izindi ndirimbo zakunzwe nka Anti Kale, I miss you,
Buteke, Upendo, Ntuyo Zange,
Mbikka, Doctor, Feeling Zange,
Nze Wuwo, Bwereere n’izindi.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe muri Uganda no mu karere, azwiho guhanga udushya ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere abandi bahanzi.