Spax wamenyekanye muri Family Squad yakoze ubukwe-AMAFOTO

Imyidagaduro - 07/06/2022 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Spax wamenyekanye muri Family Squad yakoze ubukwe-AMAFOTO

Umuhanzi Mselem Said Khillah [Spax] wamenyekanye cyane mu itsinda Family Squad ryaciye ibintu mu myaka ya 2005-2008 yakoze ubukwe n’umukunzi we Umutoni Hamida.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa 3 Kamena 2022 i Nunga muri Gahanga, nyuma abitabiriye bakiriwe Golden Garden ku i Rebero.

Spax yabwiye INYARWANDA ko Umutoni barushinze nyuma y’uko babyaranye umwana umwe.

Avuga ko umunsi w’ubukwe bwabo byari ibyishimo bikomeye kuri we n’umukunzi we. Ati “Nawe yumvaga ko atari byo [umukunzi we], yabonaga ko ari inzozi, yaransimbukiye ndakubwira ko buri munota aho ampa ‘bizuu’. Kuva twakora ubukwe ntabwo ajya amva iruhande."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ubu hashize imyaka icyenda aziranye n’umukunzi we. Kandi bahuye nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Family Squad.

Spaxx yavuze ko nyuma yo gukora ubukwe, agiye gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga. Akavuga ko mu mpeshyi ya 2022 atangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ye.

Ati “Nari nanze kuzisohora [indirimbo] ndavuga nti reka nzabikore ndagije ubukwe."

Itsinda Family Squad yahozemo ryamenyekanye cyane mu myaka ya 2006 na 2007. Rikundwa cyane mu ndirimbo ziganjemo Icyongereza n’Igiswahili.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abavandimwe batatu, Moussad, Spax na Simchezo ubibuke mu ndirimbo zirimo ‘Zuena’, ‘Tuve ku mihanda’ n’izindi zari zubakiye ku mudiho wa Dancehall. 

Umuhanzi Mselem Said Khillah ari kumwe n’umukunzi we Umutoni Hamida ku munsi w’ubukwe bwabo 

Basezeraniye mu idini ya Islam bahamya urwo bakundana kuva mu myaka icyenda ishize 

Ubwo umuhanzi Spax yajyaga gusaba no gukwa umukunzi we


     

Spax yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe agiye gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki we    

Spax yavuze ko yatangiye gukundana n’umugore we nyuma y’isenyuka rya Family Squad 



Ibyishimo ku munsi udasanzwe mu buzima bwa Spax


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUVE KU MIHANDA' YA FAMILY SQUAD

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...