Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa 3
Kamena 2022 i Nunga muri Gahanga, nyuma abitabiriye bakiriwe Golden Garden ku i
Rebero.
Spax yabwiye INYARWANDA ko Umutoni
barushinze nyuma y’uko babyaranye umwana umwe.
Avuga ko umunsi w’ubukwe bwabo byari
ibyishimo bikomeye kuri we n’umukunzi we. Ati “Nawe yumvaga ko atari byo
[umukunzi we], yabonaga ko ari inzozi, yaransimbukiye ndakubwira ko buri munota
aho ampa ‘bizuu’. Kuva twakora ubukwe ntabwo ajya amva iruhande."
Uyu muhanzi akomeza avuga ko ubu hashize
imyaka icyenda aziranye n’umukunzi we. Kandi bahuye nyuma y’isenyuka ry’itsinda
rya Family Squad.
Spaxx yavuze ko nyuma yo gukora
ubukwe, agiye gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.
Akavuga ko mu mpeshyi ya 2022 atangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ye.
Ati “Nari nanze kuzisohora
[indirimbo] ndavuga nti reka nzabikore ndagije ubukwe."
Itsinda Family Squad yahozemo
ryamenyekanye cyane mu myaka ya 2006 na 2007. Rikundwa cyane mu ndirimbo
ziganjemo Icyongereza n’Igiswahili.
Iri tsinda ryari rigizwe
n’abavandimwe batatu, Moussad, Spax na Simchezo ubibuke mu ndirimbo zirimo
‘Zuena’, ‘Tuve ku mihanda’ n’izindi zari zubakiye ku mudiho wa Dancehall.
Umuhanzi Mselem Said Khillah ari
kumwe n’umukunzi we Umutoni Hamida ku munsi w’ubukwe bwabo
Basezeraniye mu idini ya Islam bahamya
urwo bakundana kuva mu myaka icyenda ishize
Ubwo umuhanzi Spax yajyaga gusaba no gukwa umukunzi we



Spax yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe
agiye gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki we
Spax yavuze ko yatangiye gukundana n’umugore we nyuma y’isenyuka rya Family Squad


Ibyishimo ku munsi udasanzwe mu buzima bwa Spax
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUVE KU MIHANDA' YA FAMILY SQUAD