SpaceX irateganya kubaka ubucuruzi ku Kwezi, kuri Mars no mu bindi bice by’isanzure

Ikoranabuhanga - 21/05/2026 6:12 PM
Share:

Umwanditsi:

SpaceX irateganya kubaka ubucuruzi ku Kwezi, kuri Mars no mu bindi bice by’isanzure

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya Elon Musk, SpaceX, kirifuza ko abashoramari badatekereza gusa kuri roketi n’icyogajuru cya Starlink, ahubwo bakareba kure cyane ku hazaza h’ubukungu bwo mu isanzure.

Mu nyandiko SpaceX yashyize hanze mu rwego rwo kwitegura kwinjira ku isoko ry’imigabane (IPO), iki kigo cyagaragaje icyerekezo kinini cyo kubaka ubukungu bushya buzashingira ku Kwezi, kuri Mars no mu bindi bice by’isanzure.

SpaceX ivuga ko intego yayo atari ugukora ingendo zo mu kirere gusa, ahubwo ari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bishobora guhindura ubuzima bw’abantu mu gihe kiri imbere.

Mu mishinga y’ingenzi yagaragajwe harimo kubaka inganda kuri Mars, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu isanzure no gucukura amabuye y’agaciro kuri za asteroids hifashishijwe robots zikoresha ubwenge buhangano.

Iki kigo kivuga ko kugabanuka kw’ibiciro byo kohereza ibyogajuru mu kirere, iterambere rya satellites n’izamuka ry’ikoranabuhanga rya mudasobwa bishobora gufungura amasoko mashya y’ubucuruzi.

Nubwo bimwe muri ibi bikorwa bitarashyirwa mu bikorwa, SpaceX yizera ko bishobora kuzabyara ubukungu bufite agaciro ka za tiriyoni z’amadorali. Mu mishinga iteganyijwe harimo no gutwara abantu n’ibintu hagati y’ibice bitandukanye by’Isi mu gihe gito cyane hifashishijwe roketi ya Starship.

Iki kigo kivuga ko mu gihe kiri imbere abantu bashobora kuzajya bava ku mugabane umwe bajya ku wundi mu minota iri munsi ya 30, cyangwa bakagera ahantu hose ku Isi mu gihe kitarenze isaha imwe. SpaceX inateganya kandi guteza imbere ubukerarugendo bwo mu isanzure ku buryo abantu benshi bazabasha gusura ikirere.

Raporo yayo igaragaza ko mu mwaka wa 2025 abantu batarenze 30 ari bo bari bamaze kugera mu kirere cyegereye Isi, ariko ko mu myaka iri imbere ingendo zo mu kirere zizoroha kandi zikaboneka kuri benshi.

Hari kandi gahunda yo gutwara abantu n’imizigo ku Kwezi no kuri Mars ku buryo buhoraho. SpaceX ivuga ko roketi zongera gukoreshwa n’ikoranabuhanga ry’ingendo ndende bishobora gufasha abantu gutura no gukora ibikorwa by’ubucuruzi kuri ayo mubumbe.

Iki kigo kivuga ko ahantu hazatura abantu ku Kwezi cyangwa kuri Mars hazakenera amashanyarazi yizewe kugira ngo ubuzima, inganda n’ubushakashatsi bikorwe neza. Mu bisubizo SpaceX ibona harimo gukoresha imirasire y’izuba n’ubundi buryo bugezweho bwo gutanga ingufu.

SpaceX yanagaragaje ko mu gihe kiri imbere hashobora kubakwa inganda zikoresha ibikoresho biboneka kuri Mars cyangwa ku Kwezi aho gukomeza kubivana ku Isi. Business Insider Africa yatangaje ko ibi bishobora kugabanya ibiciro by’ingendo zo mu kirere no koroshya ubucuruzi bwo hanze y’Isi.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo gukora imiti, ibikoresho by’ikoranabuhanga rikomeye na semiconductor mu kirere, aho ubushakashatsi bwerekana ko gukora ibintu ahantu hatarimo uburemere bwinshi bishobora gutanga umusaruro urushijeho kuba mwiza.

SpaceX inateganya kandi gucukura amabuye y’agaciro kuri za asteroids, zibitsemo umutungo munini urimo platinum, nickel, cobalt, fer ndetse n’amazi.

Iki kigo kivuga ko iterambere rya roketi zongera gukoreshwa, robots n’ikoranabuhanga ryo gutunganya amabuye mu kirere bishobora gutuma ubu bucukuzi buba ubucuruzi bukomeye mu myaka iri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...