Ihuriro rikuru ry’abakozi ba Samsung ryari ryatangaje ko abakozi barenga 48,000 bazahagarika akazi mu gihe cy’iminsi 18 guhera kuri uyu wa Kane, ibintu byari byateye impungenge ku bukungu bwa Korea y’Epfo no ku isoko mpuzamahanga rya semiconductor.
Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi, ihuriro ry’abakozi ryatangaje ko imyigaragambyo isubitswe mu gihe abanyamuryango baryo bazaba batoye ku masezerano mashya hagati ya tariki ya 22 na 27 Gicurasi 2026.
Aya masezerano yagabanyije impungenge zari zugarije uruganda rwa mbere ku isi rukora memory chips, cyane cyane muri iki gihe isi ikomeje gukenera cyane chips zifashishwa mu bwenge buhangano (AI), data centers, telefone na mudasobwa.
Kutumvikana hagati y’abakozi n’ubuyobozi bwa Samsung kwari gushingiye ku buryo inyungu zituruka ku izamuka rikomeye ry’isoko rya AI chips zagombaga kugabanywa.
Samsung yari yateganyije guha bonus nini abakozi bagera ku 27,000 bakora memory chips, aho bamwe bari guhabwa amafaranga arenga inshuro esheshatu z’ayahabwaga abandi bakozi bakora ibindi bikoresho bya electronics cyangwa chips zisanzwe.
Ihuriro ry’abakozi ryavugaga ko abandi bakozi bagera ku 23,000 bakora chips zisanzwe zikoreshwa n’ibigo nka Tesla na Nvidia batagombaga gusigara inyuma.
Hari kandi ikibazo cy’umupaka wa bonus Samsung isanzwe itanga utarenga 50% by’umushahara wa buri mwaka, mu gihe abakozi basabaga ko uwo mupaka ukurwaho, ndetse 15% by’inyungu zose ikigo cyinjiza buri mwaka zikajya zihabwa abakozi nk’agahimbazamusyi.
Abakozi bavugaga ko ibindi bigo bihanganye na Samsung, birimo SK Hynix, bitanga bonus iri hejuru cyane. Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Samsung, bwatangaje ko ibyo abakozi basaba “birenze urugero” kandi bishobora guhungabanya imikorere y’ikigo.
Ibiganiro byahuzaga impande zombi biyobowe na Leta byabaye ku wa Gatatu, ariko mbere ntibyahise bitanga umusaruro. Perezida w’ihuriro ry’abakozi, Choi Seung-ho, yavuze ko abakozi bemeye bimwe mu byari byasabwe n’umuhuza wa Leta, ariko ko hari hakiri ibibazo byagombaga gukemurwa.
Yagize ati: “Turasaba imbabazi abaturage kuba tutabashije kugera ku mwanzuro mwiza nubwo twagerageje koroherwa. Ariko ntituzahagarika ibiganiro.”
Imyigaragambyo nk’iyi ntiyari isanzwe ibaho muri Samsung mu myaka yashize. Mu mwaka wa 2024 ni bwo bwa mbere abakozi bakoze imyigaragambyo nyuma y’amezi menshi baganira ku mishahara.
Aljazeera yanditse ko icyo gihe bamwe bahagaritse akazi umunsi umwe mbere y’uko hakurikiraho indi myigaragambyo yamaze ibyumweru byinshi.
Iyi myigaragambyo yari iteje impungenge zikomeye kuko benshi mu bakozi bari kuyigiramo uruhare bakorera mu ishami rikora memory chips, Samsung ibarizwamo nk’uruganda rwa mbere ku isi muri urwo rwego.
Banki Nkuru ya Korea y’Epfo yari yatangaje ko iyo myigaragambyo ishobora kugabanya izamuka ry’ubukungu bw’igihugu ho 0.5% muri uyu mwaka, ndetse igihombo kikagera kuri tiriyoni 30 z’amawoni, angana na miliyari 20 z’amadorali ya Amerika.
Minisitiri w’Intebe wa Korea y’Epfo, Kim Min-seok, na we yari yaburiye ko ingaruka z’iyo myigaragambyo zishobora kuba zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Nubwo Leta ya Korea y’Epfo ifite ububasha bwo guhagarika by’agateganyo imyigaragambyo ibangamiye ubukungu bw’igihugu, Minisiteri y’Umurimo yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kugira ngo haboneke umuti urambye w’aya makimbirane.
