Sosiyete ihagarariye Taylor Swift na Kendrick Lamar yanze kugurwa

Imyidagaduro - 31/05/2026 5:52 AM
Share:
Sosiyete ihagarariye Taylor Swift na Kendrick Lamar yanze kugurwa

‎Sosiyete nini y’imyidagaduro ihagarariye abahanzi bakomeye nka Taylor Swift, Sabrina Carpenter na Kendrick Lamar (Universal Music Group), yanze ubusabe bwo kuyigura bwatanzwe n’ikigo cy’ishoramari cy’umuherwe Bill Ackman.

Nk'uko tubikesha BBC, ubuyobozi bwa Universal bwatangaje ko amafaranga yatanzwe n’icyo kigo adahuye n'agaciro nyakuri ka Universal Music Group, bityo kugurisha ikigo kuri ayo mafaranga bitaba byiza ku banyamigabane, abahanzi, abafana ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacyo.

‎Ikigo cya Bill Ackman, kizwi nka Pershing Square, cyari cyatanze amafaranga arenga miliyari 64 z’amadolari ya Amerika kugira ngo kigure Universal Music Group.

Gusa ubuyobozi bwa Universal bwahise bubitera utwatsi, buvuga ko ikigo gifite agaciro karenze cyane ayo mafaranga. ‎Pershing Square isanzwe ifitemo imigabane mike muri Universal, ariko nyuma yo kwangirwa, nta cyo yahise itangaza ku mugaragaro.

‎Ackman ubwo yatangazaga icyifuzo cyo kugura Universal Music Group, yavuze ko yari afite icyizere cyo kuzamura agaciro k’imigabane y’icyo kigo, kuko yari imaze igihe itazamuka uko byari byitezwe. Yavuze ko icyo kibazo kidaturuka ku mikorere mibi y’ubucuruzi bw’umuziki bwa Universal, ahubwo giterwa n’ibibazo by’imari.

‎Ackman yavuze kandi ko kimwe mu bintu byari bikomeje kudindiza Universal ari imigabane ingana na 18% ifitwe n’itsinda rya Bolloré Group, ari ryo ry’umuryango wa miliyariyeri Vincent Bolloré.

‎Yanagaragaje ko n’icyemezo giherutse cyo gusubika kwandikisha imigabane y’icyo kigo ku isoko ry’imari rya Amerika (New York Stock Exchange) na cyo cyagize uruhare mu kugabanya amahirwe yacyo.

‎Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wa Bolloré Group, Cyrille Bolloré, we yavuze ko atemera icyo cyifuzo cya Ackman, avuga ko amafaranga yatanzwe adahwanye n'agaciro nyakuri ka Universal Music Group.

‎Inama y’ubutegetsi ya Universal Music Group yo yavuze ko ifitiye icyizere cyuzuye umuyobozi mukuru wayo n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Sir Lucian Grainge, ndetse ko ikomeje kwizera ingamba ziriho zo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iki kigo.


‎Umwanditsi: Ngendahimana Daniel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...