Mu
bihugu byateye imbere mu muziki nka Nigeria, abahanzi nka Mr Eazi bafunguye
amasosiyete y’umuziki yatumye abantu bamenya impano z’abarimo Joeboy. Binyuze
muri “emPawa Africa ", Mr Eazi yagaragaje ko abakuru bakwiye gufasha abakiri
bato.
Ingero ni nyinshi z’abahanzi bakuru bagiye bafasha bagenzi babo kugira ngo bamenyekanye. Justin Bieber wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kuvuga ko iyo Usher atamufasha mu muziki, impano ye ntiyari kwaka nk’uko bimeze ubu.
Usher yafashije Bieber afite imyaka 16 y’amavuko, amwinjiza mu muziki, amubera
umujyanama, amukorera indirimbo, aramutinyura, Isi yose iramumenya.
Michael
Collins Ajereh [Don Jazzy] washinze Marvin Records n’uyu munsi aracyakira
abanyempano bashya. Ibi byatumye Nigeria igira abakibyiruka bashya mu muziki,
kandi byatanze umunezero ufatika ndetse bizamura urwego rw’umuziki wa
Nigeria.
Ibi
ni nawo murongo The Ben yabikozemo ubwo yatangizaga ku mugaragaro sosiyete yise
‘Rockhill’ mu 2019. Ni Sosiyete cyangwa se Label yatangije, ariko atangirana n’umuhanzi
Shaffy usanzwe abari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Binyuze
muri iri sosiyete, Shaffy yahanzwe amaso na benshi, ndetse yakoreyemo indirimbo
yise ‘Akabanga’ na ‘Sukuma’ zakunzwe bikomeye bituma abantu batangira
kumwitega.
Umwaka
umwe wari uhagije kugirango abe asohotse muri iyi sosiyete. Mu butumwa yanyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze, ku wa 22 Nzeri 2020, Shaffy yanditse agira ati “Ndashaka
kubamenyesha ko nasezeye muri Rockhill."
“Ni
icyemezo nafashe kugira ngo ndusheho guteza imbere impano yanjye, kuri ubu ndikwikorana. Ibi ntacyo biri bwice ku mubano wanjye na The Ben. Aracyari
umuvandimwe kandi ni umunyabigwi ukiriho."
Shaffy asezera, yumvikanishije ko ari icyemezo yafashe kubera ko hari ibyo atumvikanagaho na Rockhill, biri mu mpamvu zatumye ahitamo kwikorana.
Yasezeye
muri Rockhill mu gihe yari afitemo amasezerano y’imyaka ine. Bivuze ko yavuyemo
amazemo umwaka umwe gusa.
Shaffy
yigeze kubwira InyaRwanda ko atari afitanye amasezerano na The Ben, ahubwo
yari yarasinyanye n’abashinzwe gufasha uyu muhanzi (Management).
Ati
“Yego! Ariko ahanini management ye niyo twakoranaga ni naho havuye ikibazo. We
nka The Ben nta masezerano twari dufitanye."
The
Ben avuga ko nubwo imikoranire ye na Shaffy yahagaze ariko yishimira urwego
agezeho ati “[…] Imana ishimwe Shaffy ni umuhanzi ukomeye nonaha, twumva,
dukunda."
Rockhill yarengeye he?
Kuva
Shaffy yasezera, Rockhill ntiyongeye kuvugwa mu itangazamakuru. Ndetse bimwe
mu bihangano The Ben yagiye ashyira hanze ntaho bigaragara ko Rockhill
yabigizemo uruhare.
Ku wa
8 Gicurasi 2024, uyu munyamuziki yasinye amasezerano yo kwamamaza Telefone za
Tecno. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ku irengero rya
Rockhill.
Mu
gusubiza yumvikanishije, ibikorwa bya Rockhill byarenze gufasha abahanzi gusa.
Ati “Rockhill ubundi ifite nk’ibice. Twari twariyemeje gukora ibintu birenze gusa
umuziki, mu gice cy’umuziki twari twatangiranye na Shaffy […] Muri iki gihe bisa
n’aho Rochkill ihugiye mu bindi bintu bitari iby’umuziki."
Abajijwe
ibyo avuga iyo sosiyete ihugiyemo, yavuze ko mu gihe kiri imbere ‘nzabisobanura’.

The
Ben yatangaje ko yishimira urwego Shaffy yagezeho nyuma y’umwaka washize
bakorana

The
Ben yavuze ko muri iki gihe Rockhill ihugiye mu bindi bikorwa bitari umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN [REBA KU MUNOTA WA 5]
