Mu mpera za Weruwe 2022, ni bwo betPawa
yinjiye ku isoko ry’u Rwanda nk’ishoramari rishya mu bijyanye n’imikino
y’amahirwe no gutega.
betPawa ni ishoramari rya Oluwatosin
Ajibade, Umunya-Nigeria uzwi mu muziki nka Mr Eazi.
U Rwanda rwabaye igihugu cya cyenda
betPawa yinjiyemo, ni nyuma ya Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.
Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ifite
intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga. Uyikinnye
abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga 1 Frw, ukaba wakubirwa kugera kuri
500% ku yo wateze.
Ukina ashobora guhitamo imikino
itandatu, ku cyumweru agahitamo uko izarangira hanyuma akagira amahirwe yo
gutsindira miliyoni 25,5 Frw.
Ukoresheje betPawa kandi aba afite
amahirwe yo gutega ku mikino 49, buri minota itanu ku ifaranga rimwe. Serivisi
z’iyo sosiyete zitangwa mu gihe cy’amasaha 24 buri cyumweru.
Ishami rishya rya Gisimenti ni
amahirwe ku bantu bashaka gutega, bari muri aka gace k’abanyabirori. Rifungura
buri munsi kuva saa Tanu z’igitondo kugeza saa Mbili z’ijoro.
Umuhuzabikorwa w’Ishami
ry’Iyamamazabikorwa muri betPawa Rwanda, Fiona Munyana, yavuze ko abanyamahirwe
basanzwe bahabwa ibihembo mu bindi bihugu umunani bya Afurika [isanzwe
ikoreramo], ndetse bishimiye kubyegereza n’abaturarwanda.
Ati “Mu gihe utega unyuze kuri
betpawa.rw cyangwa mu iduka ryacu muri Gisimenti, tuzakora ibishoboka byose ngo
unogerwe na serivisi tuguha.’’
Ukinnye agatsinda ashobora guhitamo
guhabwa ibihembo bye ako kanya mu buryo yifuza, cyangwa akaba yahabwa ubundi
bufasha.
Yakomeje ati “Icyo dusaba ni
ugushishoza mu gihe cyo gutega. Ushobora gutega amafaranga ushobora kubona, kandi ukirinda ko byangiza gahunda zawe za buri munsi.’’
Ishami rya BetPawa ku Gisimenti
ryafunguwe ku wa 20 Gicurasi 2022, rishobora no kwifashishwa n’abantu
batarafungura konti zabo kuri betpawa.rw.
Gutega kuri betPawa bikorwa binyuze
ku rubuga rwa internet rwayo rwa betpawa.rw cyangwa kuri porogaramu yayo ya
telefoni. Bikorwa n’abafite hejuru y’imyaka 18.
Kanda hano ubashe gutega hamwe na betPawa
Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, betPawa, ya Mr Eazi wo muri Nigeria yafunguye ishami ku Gisimenti i Remera, riba irya mbere yagize ku butaka bw’u Rwanda

Ishami rya Remera rifungura kuva saa tanu z'amanywa kugeza saa mbiri z'ijoro
Ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi
2021, Mr Eazi yatangaje ko yifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda
ndangamuco, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga n’imikino.