Sony Music yaguze uburenganzira ku ndirimbo zirenga 45,000 zirimo iza Beyoncé na Rihanna

Imyidagaduro - 12/05/2026 1:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Sony Music yaguze uburenganzira ku ndirimbo zirenga 45,000 zirimo iza Beyoncé na Rihanna

Ikigo gikomeye mu gucunga uburenganzira bw’indirimbo, Sony Music Publishing, cyatangaje ko cyaguze uburenganzira bwose bwo gukoresha no kwinjiza amafaranga ava ku ndirimbo zari mu maboko ya Recognition Music Group, ikigo cyari gishyigikiwe n’ikigega cy’ishoramari cya Blackstone. Aya masezerano bivugwa ko ashobora kuba afite agaciro ka Miliyari 4 z’Amadolari ya Amerika.

Mu yandi magambo, Sony Music Publishing yahise ibona uburenganzira bwo gucunga, gukoresha no kwinjiza amafaranga ava ku ndirimbo zirenga 45,000 zirimo iz’abahanzi bakomeye nka Beyoncé, Rihanna na Fleetwood Mac, haba ku mbuga (platforms) zicururizwaho umuziki, muri filime, amatangazo yamamaza ndetse no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.

Nubwo impande zombi zitigeze zitangaza amafaranga nyakuri yaguzweho mu kugura ubu burenganzira ku bihangano, Reuters yanditse ko amakuru yatangajwe n’umuntu uri hafi y’aya masezerano yavuze ko afite agaciro ka Miliyari 4$.

Mu myaka ishize, ibigo bikomeye by’umuziki n’ibicunga uburenganzira bw’indirimbo bikomeje guhatanira gutunga uburenganzira bw’indirimbo zifite izina rikomeye, bitewe n’uko amafaranga ava kuri ‘platforms’ zo kumviraho umuziki nka ‘streaming services’ akomeje kwinjiza amafaranga afatika kandi adahindagurika cyane.

Ibi kandi biri guterwa n’uko ibigo bikora filime ngufi, filime mbarankuru (documentaries), filime z’uruhererekane (series) bikomeje gushaka indirimbo z’icyamamare zo gukoresha mu bikorwa byabyo, mu rwego rwo gukurura abafatabuguzi benshi no kongera agaciro k’ibyo bitambutsa.

Mu bigo bikomeje kongera ishoramari muri uru rwego harimo Warner Music Group, Spotify na Amazon Music, byose bikomeje gushora amafaranga menshi mu kugura no gucunga kataloge z’indirimbo zikunzwe.

Aya masezerano kandi yakozwe ku bufatanye hagati ya Sony Music Group n’ikigega cy’ishoramari cya Singapore kizwi nka GIC, aho aba bombi batangaje mbere uyu mwaka ko bagiye gufatanya gushora imari mu kugura no guteza imbere uburenganzira bw’indirimbo zikomeye ku Isi hose no mu njyana zitandukanye.

Ikigo Sony Music Publishing cyaguze uburenganzira bwo gucuruza no kwinjiza amafaranga ava ku ndirimbo zirenga 45,000 zirimo iz’abahanzi bakomeye nka Beyoncé, Rihanna na Fleetwood Mac


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...