Sonia Rolland ari gukorwaho iperereza ku nyubako ya Miliyoni 900 Frw yahawe nk’impano

Imyidagaduro - 01/06/2022 7:01 PM
Share:
Sonia Rolland ari gukorwaho iperereza ku nyubako ya Miliyoni 900 Frw yahawe nk’impano

Miss France 2000, Sonia Rolland Uwitonze, akurikiwe n’inzego z’ubutabera mu Bufaransa kubera impano y’inyubako y'agatangaza iri mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, yahawe n'uwahoze ari Perezida wa Gabon, Omar Bongo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y'uko Sonia Rolland ari gukorwaho iperereza ku byaha bishingiye ku mpano yahawe n'uwahoze ari Perezida wa Gabon Omar Bongo. Ibi bije nyuma y'uko hashyizweho itsinda ry’Abafaransa bakurikirana imvano y’imitungo itandukanye mu Bufaransa ifite aho ihuriye na Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon. 

Muri Mutarama nibwo bwa mbere Sonia Rolland yari yitabye abazwa ku nyubako yahawe nk’impano mu mwaka wa 2003, bivugwa ko yari ivuye ku mitungo ya rubanda na ruswa mu gihugu cya Gabon. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022 ari bwo Sonia Rolland yisobanuye ku by'iyo nyubako iherereye i Paris ihagaze ibihumbi 800 by’amayero akabakaba Miliyoni 900 mu mafaranga y'u Rwanda.

Mu kwisobanura, Miss Sonia yatangaje ko muri 2001 ari bwo yahuye na Edith Bongo umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Gabon bongeye guhura mu wa 2002. Yavuze ko Edith yaje kumubwira ko yifuza kumuha impano kubera ukuntu yahinduye ishusho ya Africa yegukana ikamba rya Miss France 2000. Ibyo bari bemeranijwe Edith yarabisohoje.

Sonia yatangaje ko yakiriye iyo mpano ariko atari azi imvano yayo, gusa yizeye Noteri wemeje ko ayihawe. Umunyamategeko wa Sonia Rolland nawe yunze mu ry’uwo aburanira agaragaza ko igihe Sonia yahabwaga inyubako yari akiri muto ku buryo byari bigoye ko yabasha gusesengura iby’inkomoko y'ibyo ahawe.

Iby’iperereza riri gukorwa kuri Sonia bifitanye isano n'iryatangiye gukorwa mu mwaka wa 2010 ku mitungo ya Omar Bongo mu gihugu cy’u Bufaransa, gusa ryagiye ricumbikwa ku mpamvu zinyuranye nk'uko tubicyesha ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, parismatch. 

Sonia Rolland Uwitonze ukurikiranwe, yavukiye i Kigali ku wa 11 Gashyantare 1981, akaba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka 2000. Se ni Umufaransa Jacques Rolland , Nyina ni Umunyarwandakazi Landrada. Afite imyaka 41, abana 2 ndetse n’umuvandimwe. Areshya na metero 1.78.

Akurikiranwe ku byaha bifitanye isano n'inyubako yahawe n'uwahoze ari Perezida wa Gabon, Omar Bongo

Impano yahawe yaturutse ku mubano yagiranye na Edith Lucie Bongo nyuma y'uko Sonia yegukanye ikamba rya Miss France 2000


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...