Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga
mpuzamahanga cy’indege cya Adde International Airport, Artan yakiranwe urugwiro
n’abayobozi ba Somalia, abahagarariye
ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, abasifuzi, hamwe n’abo mu miryango itegamiye
kuri leta.
Abaturage benshi b’i Mogadishu na bo bari
babucyereye aho ku kibuga cy’indege kugira ngo basuhuze Artan ubwo yari
ahageze.
Nyuma ya saa sita z'amanywa kuri uyu wa gatatu,
biteganyijwe ko abatuye i Mogadishu bategura igikorwa rusange ku kibuga
cy’umupira w’amaguru cy’aho mu murwa mukuru.
Biteganyijwe ko Omar Artan yitabira icyo gikorwa
ndetse akareba umukino uhuza ikipe y’umupira w’amaguru ya Heegan n’ikipe ya
Dekedaha, zombi zikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Somalia.
Artan asubiye iwabo nyuma yuko Amerika imwimye Visa
yo kwinjira yo muri icyo gihugu aho yari yatoranyijwe ngo abe umwe mu basifuzi bazasifura
imikino y’igikombe cy’isi, gitangira ejo ku wa kane.
Imikino izabera muri Amerika, Canada na Mexique,
umukino wa nyuma ukaba uzaba ku itariki ya 19 Nyakanga (7) uyu mwaka.
Artan aracyari umusifuzi wenyine w’Umunya-Somalia
wanditse amateka yo gutoranywa mu basifuzi bazifashishwa mu mikino y’igikombe cy’Isi.



Omar Artan yageze mu murwa mukuru Mogadishu nyuma y'uko yangiwe na Amerika kwinjira muri icyo gihugu ngo asifure mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 yakirwa nk’intwari
