Mu kiganiro na inyaRwanda, SOMA Fred yagize ati: “Indirimbo (Amejibu) ni yo ndirimbo ya mbere y’Igiswahili Imana yampaye, kandi izira mu nzozi ndyamye. Muri iyo minsi umutima wanjye wari wuzuye amashimwe kuko Imana yari yasubije amasengesho yanjye. Ni na ho izina (Amejibu) rikomoka, risobanura ngo ‘Yarasubije’”.
Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Kenya, yavuze ko kuririmba iyi ndirimbo mu Giswahili, bitari ku bushake bwe. Ati: “Natangiye kuyirota mu Giswahili nkomerezaho kuyisoza muri urwo rurimi. Nubwo numvaga ntabishobora, ni yo ndirimbo ya mbere y’Igiswahili nanditse, kandi ubu mfite n’izindi nyinshi z’Igiswahili.”
Avuga ko ubutumwa bwayo busoza busaba umutima kwibuka ibyo Imana yakoze no kuyishimira. Yongeyeho ko ari yo ndirimbo yahereyeho gukora amashusho menshi, aho yagerageje kuyikorera video eshatu, ebyiri zikaba zitarigeze zisohoka kubera ingorane nyinshi yahuye na zo mu kuyishyira hanze.
Mu rugendo rwe rw'umuziki, avuga ko ashimishwa no kubona ubutumwa bwe bugera ku bantu bukabafasha. Ati: “N’iyo abantu batabwakira neza, njye ubwanjye buramfasha".
"Hari igihe ntamenya neza intego y’indirimbo, ariko iyo namaze kuyandika nkayisubiramo, numva ubutumwa ari Imana yabumpaye ku bwanjye no ku bandi bameze nkanjye.”
Uyu muramyi uzwi cyane mu ndirimbo “Ndamushima” yakoranye na Bosco Nshuti, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2026 ateganya gusohora indirimbo nyinshi, gusoza album ye ya mbere no gutegura igitaramo (concert) i Nairobi.
Mu 2015, ni bwo Soma Fred yinjiye muri Worship Team nyuma yo kwakira agakiza ku itariki ya 14 Gashyantare 2015, atangira gukorera Imana binyuze mu bihangano by’umwuka. Nyuma yo kubwirwa ko afite impano yo kuririmba, yafashe icyemezo cyo kutayihererana, ahubwo ayikoresha agarurira benshi ku Mana.


SOMA Fred yatangiye urugendo rwo gukoera umuziki ukenewe ku isoko mpuzamaganga

SOMA Fred akorera umuziki mu gihugu cya Kenya
REBA HANO INDIRIMBO "AMEJIBU" YA SOMA FRED
