Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Soleil yasobanuye ko kwinjira muri uyu mukino, byashingiye cyane kuri filime Cynthia Rothrock yagiye akinamo mu bihe bitandukanye, akanyurwa n’imikinire ye, n’uburyo agaragaza ubuhanga mu mukino wa Karate.
Ati: "Kugira ngo
nisange mu mukino wa Karate nakuze nkunda filime nkunda kureba umukinnyi witwa
Cynthia Rothrock w'umunyamerikakazi. Yari umuhanga cyane muri filime ze nagiye
ndeba, ariko mu kureba filime nakundaga filime zo muri Amerika, sinzi impamvu
nakundaga filime z'imirwano, ariko uwatumye njya muri Karate ni Cynthia
Rothrock."
Soleil
yongeyeho ko kwinjira muri Karate byamufashije kugira ‘discipline’ no kumenya
gukoresha imbaraga neza.
Yagize
ati: "Kwinjira muri Karate ni imwe mu mpamvu nziza zatumye ngira
'discipline', kuko hari igihe muri karitsiye habagaho kumva imbaraga, ugasanga
umuhungu yaba unduta, cyangwa se uwo nduta, nakubise nashyize hariya, ariko
nkimara kujya muri Karate, za mbaraga nakoreshaga numva ko nkubita abantu bo
muri Karitsiye zahindutse ubusa, njya ku murongo, niga ko kurwana umuntu arwana
yitabara, bibaye ngombwa, atarwana kubera ko afite ibyo azi."
Uwase
‘Soleil’ yavuze ko gukunda Karate byamwigishije kudacika intege no guharanira
gukora neza ibyo akora. Ati: “Cya kintu nakunze, si ngomba kukivamo
nagikoze neza ijana ku ijana. Ntabwo nkunda kuba uwa nyuma mu kintu
nagiyemo."
Yavuze
kandi ko nyuma yo kwinjira muri uyu mukino, benshi mu bakobwa batangiye
kuwukunda, ndetse hari ababyeyi batangiye kohereza abana babo mu ishuri
ry’amahugurwa ya Karate ryashinzwe na Soleil rifite izina rya ‘Kigali Elites
Sports Academy’.
Yakomeje
avuga ko gushinga iri shuri hamwe na Nkurunziza byari bigamije gutanga ahantu
heza ho gukiniramo Karate, gufasha urubyiruko gususuruka no kwirinda ingeso
mbi.
Cynthia
Rothrock, nk’uko bisobanurwa, ni umukinnyi w’icyamamare muri Amerika uzwi mu
mukino wa Karate. Yamenyekanye cyane muri filime z’intambara mu myaka ya 1980
na 1990, by’umwihariko muri Hong Kong, mbere yo gusubira muri Amerika gukina
filime z’ubutumwa bwa Karate.
Yahawe
n’ibikombe byinshi mu marushanwa y’isi mu myaka ya 1981-1985, akaba yaragize
uruhare rukomeye mu gushishikaza abakobwa n’abagore kwinjira mu mikino
y’intambara no gukina filime z’imirwano.
Rothrock
ashimwe nk’umugore w’icyitegererezo mu mikino y’intambara, yerekanye ko abagore
bashobora kuba abayobozi mu filime z’imirwano kandi bakabasha gukora imirwano
y’ubuhanga buhambaye, bituma abagore benshi b’abakina filime z’imirwano
bafashwa kwinjira muri uwo mwuga.
Na n’ubu akomeza kugirirwa icyubahiro mu rwego rw’imikino y’intambara, atanga amahugurwa, akagena amanota mu marushanwa, kandi akomeza gushishikariza abakunzi n’abakiri bato kwiga no gukunda imikino y’intambara no gukina filime z’imirwano.
Uwase
Delphine wamamaye nka ‘Soleil’ [Uri iburyo] yatangaje ko filime za Cynthia Rothrock ari zo
zamushishikije kwiga Karate
‘Soleil’
yavuze ko yahisemo gushinga ishuri ryigisha Karate kugira ngo atange umusanzu we
mu gufasha urubyiruko
‘Soleil’
yavuze ko hari abakobwa n’abandi binjiye mu mukino wa Karate kubera we
Cynthia
Rothrock ni umukinnyi w’imikino y’intambara (martial artist) ndetse n’umukinnyi
wa filime w’icyamamare, uzwi cyane mu filime z’intambara zo mu myaka ya 1980 na
1990
Muri
Karate, Soleil afite umukandara w'umukara (Ceinture Noire) na Dan imwe amaranye
imyaka 5
KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWASE UZWI NKA SOLEIL