Iyi
ni intambwe ikomeye ku muziki wo muri aka karere, igaragaza uko ugenda ugera
kure ku rwego mpuzamahanga, aho ibikorwa by’abahanzi b’Afurika y’Iburasirazuba
bikomeje kwakirwa neza ku isoko mpuzamahanga.
Indirimbo
Mwaki ni yo iri ku isonga mu zamuhesheje iyi ntsinzi, kuko imaze kumvwa inshuro
zirenga miliyoni 396. Iyo ubaruye na ‘remix’ zitandukanye zayo, irenga miliyoni
520 z’abayumvise, ibintu biyigira imwe mu ndirimbo zikomeye zasohotse muri aka
karere mu myaka ya vuba.
Uretse
“Mwaki”, Sofiya Nzau afite n’izindi ndirimbo zagize uruhare rukomeye muri iyi
mibare nka ‘Wacuka’ imaze kurenga miliyoni 122, Your Love (Anddot Remix) imaze
kurenga miliyoni 66, Digane ifite miliyoni zirenga 4.7, Kumbaya ifite miliyoni
zirenga 8.3, na Away ifite miliyoni zirenga 6.9.
Izi
ndirimbo zose zafashije mu gutuma ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga no
gukomeza kumenyekana ku masoko atandukanye.
Iyi
ntambwe ya Sofiya Nzau igaragaza neza uburyo abahanzi bo muri Afurika
y’Iburasirazuba batangiye kwinjira ku isoko mpuzamahanga ku kigero kiri hejuru,
cyane cyane bitewe n’uruhare rw’imbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify.
Ni
intambwe itanga icyizere ku bandi bahanzi bo muri aka karere, kuko igaragaza ko
bishoboka kugera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu muziki.
Ubu
Sofiya Nzau ari mu bahanzi bari kuzamuka cyane muri Afurika, aho abakunzi
b’umuziki n’abasesenguzi bategerezanyije amatsiko intambwe azakomeza gutera mu
minsi iri imbere.

Indirimbo
Mwaki ya Sofiya Nzau ikomeje kuyobora, imufasha kugera ku ntera idasanzwe ku
rwego mpuzamahanga
