Soda imwe ku munsi ishobora gukuba kabiri ibyago byo kurwara kanseri y’igifu

Ubuzima - 23/08/2026 8:30 AM
Share:
Soda imwe ku munsi ishobora gukuba kabiri ibyago byo kurwara kanseri y’igifu

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kunywa ikinyobwa kirimo isukari, nka soda, lemonade cyangwa ibindi binyobwa bisembuye, nibura rimwe ku munsi, bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera cyane kw’ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.

Abashakashatsi bakurikiranye abantu 112,284 mu gihe cy’imyaka myinshi, bareba uko banywaga ibinyobwa bitandukanye n’uko ubuzima bwabo bwagendaga buhinduka. Muri abo bantu, 278 ni bo baje gusuzumwa kanseri y’igifu.

Ubushakashatsi bwasanze abantu banywa nibura ikinyobwa kirimo isukari rimwe ku munsi bafite ibyago byo kurwara kanseri y’igifu byikubye inshuro 2.45, ugereranyije n’abantu batabinywa cyangwa babinywa gake cyane.

Ku bagore, ibyago byagaragaye ko byikubye hafi inshuro eshatu, mu gihe ku bagabo byikubye hafi inshuro ebyiri.

Ikibazo si ibinyobwa byose

Abashakashatsi bavuze ko abantu banywaga ibinyobwa bisembuye rimwe na rimwe mu kwezi cyangwa inshuro nke mu cyumweru batagaragaje ubwiyongere bugaragara bw’ibi byago. Icyagaragaye cyane ni akamenyero ko kubinywa buri munsi.

Ku rundi ruhande, ibinyobwa bitarimo isukari nyinshi cyangwa bikoresha ibiryohereza mu buryo bwa gihingano (artificial sweeteners) ntibyagaragaje ko byongera ibyago bya kanseri y’igifu muri ubu bushakashatsi. Icyakora, abashakashatsi bavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugira ngo hamenyekane neza ingaruka z’ibi biryohereza.

Ni iki gishobora kuba kibitera?

Abashakashatsi ntibaramenya neza uburyo ibinyobwa birimo isukari bishobora kugira uruhare mu kwiyongera kw’ibyago bya kanseri y’igifu. Bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibiro, ibibazo bya insulin, ihindagurika ry’imisemburo, ububyimbirwe bw’umubiri cyangwa ihinduka ry’imikorere ya bagiteri zo mu mara.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu banywa fructose nyinshi, ubwoko bw’isukari buboneka mu mbuto ndetse bukongerwa no mu bimwe mu binyobwa, na bo bagaragazaga umubare munini w’abarwaye kanseri y’igifu. Icyakora, abashakashatsi ntibashoboye kugaragaza ko fructose ubwayo ari yo yabiteye.

Kanseri y’igifu ni iki?

Kanseri y’igifu ishobora gufata umuntu uwo ari we wese. Mu bintu bishobora kongera ibyago byo kuyirwara harimo kuba ufite imyaka irenga 50, kuba umugabo, kugira ubwandu bw’igihe kirekire bwa Helicobacter pylori (H. pylori), gastritis, aside nyinshi mu gifu, ndetse no kuba hari abo mu muryango bayirwaye.

Ibimenyetso bishobora kubamo kugira ikirungurira cyangwa aside nyinshi mu gifu, kubabara mu gice cyo hejuru cy’inda, guhaga vuba, kubura appetit, kugabanyuka ibiro utabigambiriye, isesemi, kuruka no kugira umunaniro ukabije.

Icyakora, ni ngombwa kumenya ko ubu bushakashatsi butagaragaza ko ibinyobwa birimo isukari bitera kanseri y’igifu ku buryo butaziguye. Ni ubushakashatsi bwarebye isano hagati y’ibintu bibiri (observational study), bityo hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hemezwe niba hari impamvu-itera iri hagati yabyo.

Abashakashatsi basabye ko hakomeza gukorwa ubushakashatsi ku isano iri hagati yo kunywa ibinyobwa birimo isukari n’ingaruka zishobora kugira ku buzima.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...