Iyi
Album yasohotse mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, nyuma y’igihe
kinini yari imaze itegerejwe n’abakunzi be.
Gutinda
gusohoka kwayo kwaturutse ahanini ku kibazo cya studio yayikoze, aho yigeze
gukurikirwanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bikaza gutuma
imashini zari zirimo imishinga y’indirimbo zifatirwa mu iperereza.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Social Mula yavuze ko ubwo yatangiraga gukora kuri iyi
Album yari yihaye intego yo kuyishyiraho wenyine atabifashijwemo n’abandi
bahanzi. Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo yahuriraga muri studio na Feffe wo
muri Uganda.
Ati:
“Ubundi numvaga nshaka gukora Album itariho undi muhanzi. Ariko ibintu byabaye
nk’ibyikoze. Nka Feffe twahuriye kuri studio ubwo nari muri Uganda mfite
gahunda yo gukorana na Sylivie Wase. Twahise duhuzwa n’itsinda rye, igitekerezo
kiraza, nawe abyakira vuba. Byaranshimishije kuko nari nsanzwe ndi umufana we.”
Ku
birebana n’umuraperi Ririmba, Social Mula yavuze ko byatangiye ashaka gukorana
na Ish Kevin ariko ntibyakunda, ari na ho Ririmba yaje kwinjira mu ndirimbo.
Akomeza agira ati “Kubera ko yari yiriwe kuri studio mu gihe twari dutangiye gukora ku
ndirimbo agatotsi kahise kamufata kubera umunaniro. Ririmba wari hafi yanjye
nkumva afite ‘melodie’ n’ibitekerezo byiza, mba musabye ko yashyiramo akantu
birangira numva ahubwo ari byiza cyane mpita musaba ko ‘project’ twahita
tuyikorana.”
Yakomeje
avuga ko n’ubwo Ish Kevin atabonetse kuri iyi ndirimbo, gahunda yo gukorana na
we iracyari mu byifuzo bye. Avuga ati “Ish Kevin we yakangutse bwenda gucya
asanga indirimbo irasojwe. Gusa gahunda yo kuba nakorana nawe iracyahari mu
byifuzo byanjye.”
Social
Mula yaherukaga gusohora Album yise ‘Ma Vie’ yagiye hanze tariki 23 Ugushyingo
2025. Album ye nshya yise ‘Confidence’ yakozweho n’abatunganya indirimbo
batandukanye mu Rwanda barimo Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na
Bertzbeats. Igiye hanze mu gihe uyu muhanzi yaherukaga gusohora zimwe mu
ndirimbo ziyigize zirimo nka ‘Amora’ ndetse na ‘Akana’.
Social Mula avuga ko Confidence itandukanye n’izindi Album yakoze kuko igaragaza ukwizera no kwigirira icyizere (self-confidence), kandi ko guhurira n’abahanzi b’imbere mu gihugu no muri Uganda byamuhaye uburyo bwo kwagura umuziki we no gushyira hamwe impano nshya.
Social
Mula yatangaje ko yatangiye gukora kuri iyi Album atifuzaho undi muhanzi ariko
byaje guhinduka ku munota wa nyuma
Social
Mula yavuze ko yashakaga gukorana na Ish Kevin ariko kubera umunaniro
ntibyakunda, ariko yizeye ko bazakorana
Social
Mula avuga ko agifite inyota yo gukorana n’abandi baraperi nyuma ya Ririmba
Social Mula avuga ko Album ye yihariye kuko ayikozeho igihe kini
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO SOCIAL MULA YITIRIYE ALBUM YE
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'AMOLA'
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'FOR ME' YA SOCIAL MULA
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'DO ME' YA SOCIAL MULA
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'WAITING'
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'AFROLINA'