
"Ubuzima bwo mu mutwe" busobanuye ubuzima bwawe
bwiza muri rusange. Harimo uburyo wiyumva wowe ubwawe, imibanire yawe n’abandi,
ubushobozi ufite bwo gucunga ibyiyumviro byawe no guhangana n’ingorane uhuye nazo.
Umuntu wese arashobora guhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa by’amarangamutima. Umwe muri Batanu b'Abanya-Canada abaho afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ibibazo aterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Izi nama 10 dukesha urubuga bcmhsus.ca, zishobora
kugufasha mu kuzamura uko wiyumva, kurushaho kwihangana no kwishimira ubuzima
cyane:
1. Ita cyane ku guhura n’abantu imbonankubone
Guhamagara kuri telefone hamwe n’imbuga nkoranyambaga
bifite umwanya wa byo, ariko guhura n’abantu amaso ku yandi, cyane cyane ba
bandi ukunda ndetse n’abagutera imbaraga,birafasha cyane.
2. Ba umunyembaraga
Kuba umunyembaraga ni byiza cyane ku bwonko kimwe no ku mubiri.
Imyitozo ngororangingo cyangwa ibindi bikorwa bisanzwe bishobora kugira
ingaruka nziza ku buzima bwawe bwo mu mutwe no mu marangamutima yawe, bigabanya
imihangayiko, bikagufasha kwibuka, no gusinzira neza.
3. Shaka umuntu muvugana

Vugisha umuntu wishimiye. Niba ufite impungenge cyangwa
ufite ibiguhangayikishije, kubisangiza umuntu ukwitayeho ni bumwe mu buryo
bwiza bwagufasha gutuza no kugabanya imihangayiko.
4. Kora icyo ibyiyumviro byawe bigutegeka
Niba kumva indirimbo bigufasha gutuza ubikore. Niba kandi
gutembera mu busitani cyangwa kumva amajwi y’ibiti n’inyoni bigufasha na byo
ubikore. Umuntu wese agira ibyiyumviro bitandukanye n’iby’undi, rero gerageza
ushake icyakubera cyiza.
5. Kora imyitozo igufasha kuruhuka
Gufata umwanya ukitekerezaho, ugahumeka byimbitse bishobora
kugufasha kugabanya ikigero cy’imihangayiko.
6. Shyira imbere umwanya w’imyidagaduro no gutekereza
Nibyo, twese dushobora kuba duhuze cyane ku buryo tubura umwanya na muto, ariko umwanya wo kwidagadura ni nkenerwa cyane mu buzima bw’amarangamutima n’ubwo mu mutwe. Fata umwanya muto wo kuruhuka, gutekereza no kwita ku bintu byiza.
Andika niba ubishoboye kuko ushobora kubyibagirwa byoroshye.
Noneho
ubitekerezeho nyuma niba ugeze mu gihe kikugoye, ukeneye imbaraga.
7. Rya indyo yuzuye ifitiye ubwonko akamaro kugirango
ushigikire ubuzima bwawe bwiza bwo mu mutwe

Ibiryo bishobora kugufasha birimo: amafi arimo amavuta
akungahaye kuri omega-3s, imbuto, avoka, ibishyimbo, amababi y’ibishyimbo.
8. Jya ufata umwanya usinzire
Gusinzira
ni uburyo bwiza bufasha umubiri n’ubwenge bwacu kongera kwivugurura. Bumwe mu
buryo bwo gusinzira neza ni ugufata umwanya ukareka kureba muri televiziyo,
telefone, tableti cyangwa mudasobwa yawe mu masaha mbere yo kuryama. Mu mwanya
wabyo, soma cyangwa wumve indirimbo zituje.
9. Shakisha intego y’umunsi wawe n’igisobanuro cyayo
Ibi usanga bitandukanye ku bantu bose ariko kubona
intego y’umunsi wawe, ni ikintu gikomeye ku buzima bwawe bwiza bwo mu mutwe.
10. Shaka ubufasha niba ubona ubukeneye

Niba wowe ubwawe ubona ukeneye ubufasha ku buzima bwo mu
mutwe, ihutire ku baganga bavura indwara zo mu mutwe kugira ngo witabweho
hakiri kare, hirindwa izindi ndwara cyangwa ibindi bibazo bikomeye wakuramo.